Nk’uko bivugwa muri Bibiliya Yezu/Yesu Kristo afatwa nk’aho yavukiye mu Mujyi wa Bethlehem, ku wa 25 Ukuboza buri mwaka hizihizwa isabukuru ye, ubwo hari umunsi mukuru wo kwizihiza Noheli, muri uyu mujyi nta matara  cyangwa se ibirugu byari nitatse  nk’uko byari bisanzwe bitewe n’intambara ya Israel na Hamas.

 

Usibye ibi kandi bitari Bihari muri uyu mujyi byari bisanzwe bizwi ko imbaga y’abanyamahanga baza mu rugendo nyobokamana nabyo ntabwo byabaye. Inzego z’umutekano zri nyinshi zicunga umutekano ahantu hasa nk’ahabaye amatongo kuko nta bantu bari bahari.

 

Umwe mu baturage batuye i Jerusalem imyaka itandatu, Brother John Vinh, yagize ati “Uyu mwaka nta birugu, nta matara, ni umwijima gusa.” Yavuze ko uyu mwaka wari mubi cyane, ubwo yitegerezaga aho yavukiye hamwe na Yesu, yibutsa Isi ko ikwiye gutekereza ku bana bari kugwa mu bitero bya Gaza.

 

Undi muturage wahoze afite Restaurent mu mujyi wa Bethlehem Ala’a Salameh yagize ati “ Ntidushobora gushing ibirugu ngo twishime nk’uko bisanzwe, mu gihe muri Gaza hari bagenzi bacu badafite n’inzu bakengamo umusaya.” Ibi bikorwa by’ubukerarugendo byahagaritswe byagabanyije agatubutse kavaga mu bukerarugendo hafo 70%.

 

Amakuru avuga ko n’indege zajyaga muri Israel zahagaritswe bituma abanyamahanga basura iki gihugu baba bacye, ndetse mu mujyi wa Bethlehem kuri ubu hari amacumbi 70 nayo yasabwe gufungwa, bituma abantu ibihumbi bitakaza akazi. ibi bivugwa kubera ko ibitero byo muri Gaza byagize ingaruka ku gace ka West Bank kari muri Bethlehem.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved