Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yashimiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, kuba bitabiriye inama yiga ku bwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika izwi nka African Air Transport Convention and Exhibition, yabereye i Lome muri Togo kuri uyu wa Mbere ushize.

Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Kabiri, Perezida Faure Gnassingbé yagaragaje ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ndetse Obasanjo ari abantu bakomeje guharanira kwishyira hamwe kw’Abanyafurika ndetse no gukorana.

Ati: “Ndashimira byimazeyo umuvandimwe wanjye n’inshuti, Perezida Paul Kagame, kimwe n’uwahoze ari Perezida Olusegun Obasanjo, kubera ko bari i Lomé mu gufungura ku mugaragaro Inama ku Bwikorezi bwo mu Kirere n’Imurikabikorwa muri Afurika ya 2026. Gukomeza guharanira kwabo Ubumwe bwa Afurika no kwishyira hamwe bifite akamaro kanini muri iki giterane”.

Perezida Gnassingbé yakomeje agaragaraza ko “Ikirere cya Afurika ntikigomba kubonwa gusa nk’ahantu ho kunyura. Ni umusemburo w’ingenzi mu kugenda, ubucuruzi, guhatana, n’ubusugire bw’umugabane wacu. Gikomeje kuba igikoresho gikomeye cyo guhindura ubukungu muri Afurika no kwihutisha amahirwe ku rubyiruko rwacu”.
Perezida wa Togo yakomeje avuga ko Afurika izaba ikorana hagati ya yo izarushaho gukomera, gutera imbere cyane, kandi ikagenzura ahazaza hayo.

Ku ruhande rwe, Perezida Paul Kagame, mu ijambo rye muri iyi nama yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarakuriyeho viza Abanyafurika bose no korohereza abarwinjiramo byatanze umusaruro ukomeye haba mu bucuruzi no mu bukerarugendo, asaba n’ibindi bihugu bya Afurika kubigenza uko.
Perezida Kagame kandi yavuze ko isoko rusange ryakora neza ari uko amategeko n’amabwiriza byubahirijwe mu bihugu bitandukanye, agaragaza ko urwego rushinzwe kugenzura no kuyobora iyi mirimo ruhari, igisabwa ari uko ibihugu byose byarushyigikira, ko ibyo byose kandi bikwiriye no kubahirizwa ku bijyanye n’amategeko agenga visa.


