Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

 

Karuretwa yasimbuye Brig. Gen Ronald Rwivanga uherutse gutorerwa inshingano nshya zo kuyobora umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF). Rwivanga yatangiye izo nshingano muri Gicurasi 2026, asimbuye Brig. Gen Paul Kahuria Njema wo muri Kenya wari urangije manda ye y’imyaka itatu.

 

Brig. Gen Karuretwa yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu ngabo z’u Rwanda. Ni inshingano azakomeza gufatanya no kuvugira ingabo z’u Rwanda.

 

Karuretwa yinjiye mu gisirikare mu 1992, akaba yarize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye mbere yo gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri The Fletcher School of Law and Diplomacy, aho yakuye impamyabumenyi za Master’s mu bijyanye n’umubano mpuzamahanga n’amategeko mpuzamahanga.

 

Mu rugendo rwe rwa gisirikare, yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuba umusirikare mu mutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, kuyobora Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda, kuba Umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare n’umutekano hagati ya 2011 na 2016 no kuba Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

 

Yabaye kandi Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika kuva mu 2013 kugeza mu 2021.

[mc4wp_form]