Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, wari utegerejwe mu Rukiko kuburana ubujurire ku cyemezo cy’ifungwa ry’agateganyo, ntiyabonetse mu Rukiko ahubwo hatangazwa ko yamaze kugirana ubwumvikane n’Ubushinjacyaha.
Uyu munyemari Shema, usanzwe ari na Perezida wa FERWAFA, yari ategerejwe mu rukiko kugira ngo aburane ku cyemezo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwafashe cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane, umwe mu banyamategeko bamwunganira, Me Niyomugabo Christophe, yabwiye urukiko ko umukiliya we yamaze kugirana amasezerano y’ubwumvikane n’Ubushinjacyaha ndetse ko impande zombi zamaze kuyasinya.
Uhagarariye Ubushinjacyaha na we yemeje ko ayo masezerano yabayeho, avuga ko igisigaye ari uko ashyikirizwa Urukiko kugira ngo ruyasuzume.
Nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande zombi, umucamanza yasubitse urubanza, ateganya ko ruzasubukurwa ku wa 23 Nzeri 2026.
Shema yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2026, akurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiwe zifite agaciro k’ibihumbi 600 by’Amadolari ya Amerika, ahwanye na miliyoni 883,5 Frw, ndetse n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 26 Kanama 2026 ryarebaga ifungwa n’ifungurwa rye ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uru rubanza rushingiye ku masezerano afite agaciro karenga miliyoni imwe y’Amayero, sosiyete ya Shema yitwa Africa Medical Supplier Plc yagiranye na ABZL International General Trading LLC.
Aya masezerano yasinywe ku wa 23 Mutarama 2024, ajyanye n’isoko Banki y’Isi yari yatanze ryo kugeza ibikoresho by’ubuvuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Sosiyete ya Shema yari yemeye kwishyura ABZL amafaranga yose mu gihe kitarenze iminsi 60.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Africa Medical Supplier Plc itubahirije ibyo yari yiyemeje, ahubwo ko yakomeje gusubika ubwishyu no gusiragiza ABZL, kugeza ubwo iyi sosiyete yandikiraga Shema imusaba kwishyura.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma yo kubona ubwo butumwa, Shema yasezeranyije ABZL ko azishyura amafaranga yari abereyemo.
Ku wa 5 Kanama 2025, Shema yahaye ABZL sheki ebyiri, imwe ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’Amadolari, indi ikaba iy’ibihumbi 200 by’Amadolari.
Gusa Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko izo sheki zombi zitari zifite amafaranga ahagije kuri konti.
Banki yabimenyesheje Ubushinjacyaha, ivuga ko hagati ya tariki ya 1 n’iya 10 Kanama 2025, konti Shema yanditseho yari ifite amafaranga angana n’Amadolari 1,183 gusa, mu gihe sheki yatanze zari zifite agaciro ka $600,000.