Polisi yo mu Budage yafashe robot isa n’umuntu ikekwaho gukorakora umukobwa w’imyaka 16 mu buryo budakwiye, mu mujyi wa Cologne. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane niba ibyo yakoze byari byarateguwe muri porogaramu yayo cyangwa niba hari abantu bayigenzuraga.

 

Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa 10 Ukwakira 2026, ku muhanda wa Hohenzollernring, ahazwiho kuba hari ibikorwa byinshi by’imyidagaduro.

 

Nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press (AP) byabitangaje, uwo mukobwa yari kumwe n’inshuti ze ebyiri z’imyaka 17 na 18 ubwo iyo robot yamwegeraga imuturutse inyuma, ikamukorakora ku kibuno ndetse ikamwereka ibikorwa byafashwe nk’ibifite isura y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

 

Abakekwaho kugira uruhare muri ibyo ni umuhungu w’imyaka 16 na mugenzi we w’imyaka 19. Bakekwaho kuba barafashe amashusho y’ibyabaye bakayanyuza ku mbuga nkoranyambaga, banatanga ibitekerezo ku byo iyo robot yakoraga.

 

Polisi imaze kugera ahabereye ibyo bikorwa, yasanzeyo abo basore bombi, naho robot isangwa mu cyumba cy’imizigo cy’imodoka yo mu bwoko bwa Volkswagen. Abapolisi bafashe robot na telefone z’abo basore kugira ngo bifashishwe mu iperereza.

 

Iyo robot ifite uburebure bwa metero 1,2, ifite amabara atukura na zahabu. Yari yambaye umupira w’imbere w’umweru, ipantalo y’umukara, urunigi rwa zahabu n’indorerwamo z’izuba.

 

Abashinzwe iperereza barimo kugenzura niba robot yarakoze ibyo bikorwa bitewe n’imikorere yari yarashyizwemo cyangwa niba yaragenzurwaga n’abantu bakoresheje ikoranabuhanga.

 

Umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bivugwa ko yanditse kuri TikTok avuga ko robot yagonganye n’umugore ku bw’impanuka, ubwo yageragezaga kwirinda undi muntu wari uri hafi yayo. Icyakora, polisi iracyasesengura amashusho n’ibindi bimenyetso kugira ngo imenye uko ibyabaye byagenze.