Konti y’Ikipe y’Igihugu ya Portugal kuri Instagram yatakaje abayikurikira barenga miliyoni imwe nyuma y’icyemezo gitunguranye cya Cristiano Ronaldo cyo kuva mu mwiherero wayo ku wa Gatatu.

 

 

Ronaldo yavuye mu Ikipe y’Igihugu mu buryo butunguranye, mu gihe hari amakuru yavugaga ko umubano we n’Umutoza Mukuru, Jorge Jesus, utari umeze neza.

 

Uyu mukinnyi ntiyakinnye umukino Portugal yahuyemo na Norvège ku Cyumweru, aho nyuma yawo Jesus yagize ati “Ni njye mutoza kandi nabwiye umukinnyi ko atari bukine.”

 

“Nabwiye Ronaldo ko nzamushyira ku ntebe y’abasimbura kandi ko mu gihe nari kuba mukeneye mu minota 30, yari kwinjira mu kibuga. Ariko uko nabonaga umukino byari bitandukanye, ni yo mpamvu atigeze ajyamo.”

 

“Cristiano cyangwa undi mukinnyi uwo ari we wese, ntabwo ari we uzahindura ibitekerezo byanjye nk’umutoza. Nta na rimwe. Yaba we cyangwa undi uwo ari we wese. Ndetse na Perezida. Nta na rimwe.”

 

Jorge Jesus yongeye kugaragaza neza uko abibona mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatatu, mbere gato y’uko Ronaldo afata icyemezo cyo kuva mu mwiherero.

 

Mu itangazo uyu mukinnyi wegukanye Ballon d’Or inshuro eshanu yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru cy’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ndetse n’ikiganiro nagiranye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, nafashe icyemezo cyo kuva mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu.”

 

Yakomeje agira ati “Igihe nikigera, nzabwira Abanya-Portugal ukuri ku mpamvu zatumye mva mu Ikipe y’Igihugu, ikipe nitangiye igihe cyose. Ubu ni igihe cyo kwifuriza Portugal n’abakinnyi bagenzi banjye bose, nta n’umwe uvuyemo, amahirwe masa.”

 

Nyuma y’umunsi umwe gusa Ronaldo ashyize hanze iri tangazo, Portugal yatakaje abayikurikira barenga miliyoni kuri Instagram.

 

Konti y’Ikipe y’Igihugu ya Portugal yari isanzwe ifite abayikurikira miliyoni 24,9, ariko ku mugoroba wo ku wa Kane bari bamaze kugabanuka bagera kuri miliyoni 23,8 mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026 bageze kuri miliyoni 23,5.

 

Piers Morgan wahoze ari umwanditsi w’inkuru muri The Sun, akaba anaziranye na Ronaldo ku giti cye, yaciye amarenga ko hari byinshi byihishe inyuma y’icyemezo cy’uyu mukinnyi cyo kuva mu mwiherero kurusha ibimaze kumenyekana.

 

Abinyujije ku rubuga rwa X, Morgan yanditse ati “Iyo si yo mpamvu yatumye agenda, nk’uko bizasobanuka neza igihe azaba abivuzeho.”

 

Nyuma yo kuva mu Ikipe y’Igihugu, nimero 7 Cristiano Ronaldo yambaraga yahawe undi mukinnyi mu gihe kitageze ku masaha 24 nyuma y’icyo cyemezo.

 

Rafael Leão ni we wambaye nimero 7 mu mukino wa UEFA Nations League Portugal yahuyemo na Denmark, ikayitsinda ibitego 4-2 ku mugoroba wo ku wa Kane.