Umugore wo mu Kagari ka Kamanyenga mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, yavuze ko yahohotewe n’uwo yita umusirikare ngo amuziza ko yamuguriye inzoga ariko akanga ko baryamana, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), bwamusubije  buvuga ko uwo yise ko ari umusirikare ntakigaragaza ko ari we koko.

 

Uyu mugore yavugaga ko iri hohoterwa ryabaye ubwo yashyamiranaga n’uwo yita umusirikare ngo nyuma yo kumugurira inzoga mu kabari. Uyu aganira na RadioTv 10 dukesha iyi nkuru yavuze ko uwo wamuhohoteye bahuye bwa mbere akamusaba ko baganira, ubundi bakajya mu kabari, akamugurira inzora yitwa Knowles.

 

Ati “Yanguriye inzoga ya Knowless nsomyeho rimwe arambwira ngo ndamuha ku bintu, ndamubwira ngo nubwo nabyaye ibyo bintu sinjya mbikora, we aravuga ngo kuva anguriye knowless ngomba kumuha, ngerageje gusohoka ngo nigendere aramfata araniga ankubita ingumi nyinshi mu maso, angaragura mu cyondo ari ko ankubita imigeri mu nda anankandagira mu mugongo ndi hasi, ngira amahirwe mucikira ku rugo rw’umuturage.”

 

Bamwe mu baturage babonye uyu bita umusirikare ndetse n’uyu mugore bari kumwe, bavuga ko icyo bashingiraho bamwita uw’uru rwego, ari uko yari yambaye bimwe mu biranga abasirikare, ndetse ngo na telefone yari yabuze muri uko gukubitwa, yaje kuboneka ivuye mu kigo cya gisirikare.

 

Umwe mu baturage bari aho ibi byabereye yagize ati “Ikintu cyatubwiye ko ari umusirikare ni uko telefone yari yabuze, abasirikari ni bo bayituzaniye batubwira ko ari we wayibahaye.”

 

Uyu mugore uvuga ko yahohotewe n’uyu musirikare na we yagize ati “Yari yambaye bote zabo n’umupira w’imbere wabo bambara imbere y’imyenda yabo isanzwe. Ikindi ni uko ahantu bampereye telefone ari ku kigo cya gisirikare.”

 

 

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ko uyu abaturage bita umusirikare, nta gihamya ko ari we koko. Ati “Bagomba kubanza bakamenya koko niba ari umusirikare. T-shirt ntabwo ari umwambaro wa gisirikari reka reka reka. Iyo umuntu ayambaye atambaye imyenda yose y’igisirikare ntabwo wavuga ko ari umusirikare. T-shirt bazigurisha ahantu hose, nta kimenyetso rero cyatuma dukurikirana.”

 

Icyakora uyu muturage akimara guhohoterwa, bagenzi be bahise bamujyana ku kigo cya gisirikare ngo bereke abaho uko yagizwe n’uwo bivugwa ko ari umusirikare, babasaba kubanza kujya kumuvuza, ageze ku ivuriro ntiyabona ubuvuzi kubera kutabona amafaranga kandi ngo urugomo rutavurizwa kuri mituweri.

 

Nubwo ubuyobozi bwa RDF buvuga ko ntakigaragaza ko uyu abaturage bita umusirikare ari we koko, hagiye humvikana bamwe mu bakorera uru rwego bagiye bagwa mu myitwarire nk’iyi yangiza isura yarwo, ndetse rukanabyamagana, bakanagezwa imbere y’ubutabera. Nko mu 2020 abasirikare 5 batawe muri yombi bakekwaho gufata ku ngufu abagore no guhohotera abaturage bo mu Kagari ka Kangondo I mu Murenge wa Remera, batatu muri bo baza kurekurwa bakiburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved