RDF yashimye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abarangije amasezerano y’akazi bari bafitanye n’Ingabo z’u Rwanda, hazirikanwa umurava n’ubwitange bagaragaje mu gukorera igihugu.

 

Ni mu muhango wabaye ku nshuro ya 14 ubera ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kiri ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku wa 10 Nyakanga 2026.

 

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wari uhagarariye Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

 

Witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, abayobozi b’ingabo, abajenerali, abasirikare bakuru ndetse n’imiryango y’abasirikare basezerewe.

 

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Minisitiri Marizamunda yashimye abasirikare basezerewe kubera umurimo w’ubwitange bakoreye igihugu.

 

Yashimye uruhare bagize mu rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka u Rwanda.

 

Minisitiri Marizamunda kandi yashimye uruhare rukomeye bagize mu guhindura Ingabo z’u Rwanda umutamenwa, zikora kinyamwuga, zubahwa ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi zitabira ndetse n’ubutumwa bw’ubufatanye hagati y’ibihugu zijyamo. Yavuze ko ibikorwa byabo bisize umurage udasaza.

 

 

Minisitiri Marizamunda kandi yashimye abagore b’abasirikare basezerewe, kubera ubufasha budacogora bagiye batanga, azirikana ibitambo batanze mu gukomeza imiryango yabo mu gihe abo bashakanye babaga bari mu butumwa bw’akazi.

 

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimye abasirikare basezerewe ku muco wo gukunda igihugu, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe bamaze mu mwuga wabo.

 

Yashimye kandi uruhare bagize mu gutoza abasirikare bakiri bato, babatoza indangagaciro z’ingenzi za RDF, ibyateguriye ikiragano gishya kuzakomeza kurinda no kubungabunga ubusugire bw’igihugu.

 

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yagaragaje ko RDF ndetse n’igihugu muri rusange bizakomeza kungukira ku bunararibonye, ubwenge n’inama by’abasirikare basezerewe.

 

 

Mu izina ry’abasezerewe, Gen Maj (Rtd) Emmanuel Bayingana yavuze ko batewe ishema n’iterambere rikomeye RDF imaze kugeraho.

 

 

Gen Maj (Rtd) Bayingana yashimye Perezida Kagame ku buyobozi bwe bufite icyerekezo bwagize uruhare mu kubaka umuryango wa RDF ukomeye ndetse wunze ubumwe.

 

 

Yavuze ko nubwo bagiye kuva mu mirimo ya gisirikare itaziguye, bazakomeza kwimakaza indangagaciro za RDF zirimo gukunda igihugu, kugira ikinyabupfura no gukorera igihugu, ndetse anizeza ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

 

Uyu muhango wasojwe no guha abasirikare basezerewe impamyabushobozi mu kuzirikana umurimo w’indashyikirwa n’ubwitange bagaragaje mu gukorera Ingabo z’u Rwanda.

 

 

 

RDF yasezereye ba ofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasoje amasezerano bagiranye na yo

 

Abo mu miryango ya ba ofisiye basezerewe, bifatanyije mu birori byo kuzirikana umurimo ukomeye bakoreye igihugu

 

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ashyikiriza impamyabushobozi Gen Maj (Rtd) Emmanuel Bayingana wasezerewe muri RDF

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ashyikiriza impamyabushobozi abasezerewe muri RDF

 

RDF yashimye umusanzu ba ofisiye basezerewe batanze mu kubaka igihugu

 

[mc4wp_form]