Nyuma y’uko Shaddy Boo atabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arusaba gukurikirana umusore witwa Iradukunda Aimable, benshi bazi nka Yugi Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato, uru rwego rwemeje ko rwakiriye iki kirego.

 

 

Kuri uyu wa 22 Kamena 2026 ni bwo Shaddy Boo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa butabaza RIB, nyuma ahamya ko yasabwe kujya kwa muganga kwipimisha.

 

Amakuru y’uko Shaddy Boo yamaze gutanga ikirego ndetse akanajya kwipimisha yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry.

 

Ati “Twakiriye ikirego cya Shaddy Boo, ni byo. Twatangiye kugikoraho iperereza, kandi na we yavuye gutanga ibizamini muri Isange One Stop Center.”

 

Shaddy Boo yasobanuriye IGIHE ko Yugi Umukaraza yamusambanyije ku gahato amusanze iwe mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.

 

Shaddy Boo yavuze ko uyu musore bahoze ari inshuti, kandi ko ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2026 yagiye kumusura iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, barazisangira.

 

Nyuma yo gusabana no kunywa inzoga, Shaddy Boo yavuze ko uyu musore yamufatiranye yasinze, akabyuka asanga baryamanye kandi yambaye ubusa.

 

Ati “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, aryamye iruhande rwanjye. Numva ko yansambanyije. Ibaze ko nari mu kwezi k’umugore. Byambabaje, ndanabimubwira. Agira ubwoba ahita asohoka iwanjye, ariko namubwiye ko nta ho ahungira kuko turi mu Rwanda rugira ubutabera.”

 

Shaddy Boo yavuze ko yababajwe no kwisanga yaryamanye n’uyu musore, kuko ngo atari ibintu bari bumvikanyeho, ahubwo ko yamufatiranye mu ntege nke ze igihe yari yasinze.

[mc4wp_form]