Umubyeyi tutabashije kumenya amazina ye, yagwiriwe n’igikuta cy’inzu ubwo yinjiraga mu nzu agiye gutabara umwana we w’uruhinja ngo atarengerwa n’amazi ubwo umugezi wa Sebeya wageraga mu rugo rwe. Ibi byabaye kuri uyu wa 3 gicurasi 2023 mu masaha ya saa tanu n’iminota 15 z’amanwa, mu murenge wa Rugerero, akagari ka Kabirizi mu mudugudu wa Nkama.  Rubavu: abagabo babiri ntibazi uko amazi ya Sebeya yabakuye mu nzu batunguwe bari kwiyambaza insina

 

Ubwo IMIRASIRE TV bahuraga n’uyu mubyeyi, ntago yashoboraga kuvuga ariko yari akikijwe n’abagabo babiri bari bamujyanye ahari imodoka iri gutanga ubutabazi bw’ibanze inajyana inkomere kwa muganga, gusa umwana we w’uruhinja yari ateruwe n’undi mugabo ari na we twaganiriye atubwira ko we kimwe n’abandi bari basindagije uwo mubyeyi batazi amazina ye, ariko batubwiye amazina y’umugabo we witwa Niyonkuru Jean Claude.

 

Uyu musore wari uteruye umwana yagize ati “mu kanya gashize nibwo uyu mubyeyi yinjiye mu nzu ngo atabare umwana we kuko amazi yari arimo kwiyongera cyane, ariko akimara kwinjira nibwo igikuta cy’inzu cyahirimye kimugwa ku kaboko ndetse n’akaguru, uruhande rwose rw’buryo rurakomereka, ubu tugiye kureba ubutabazi.”

 

Uyu mudugudu wose wari wabaye umwuzure, bakomeje inzira igana ahari imodoka iri gutwara abakomeretse kwa muganga na twe turabaherekeza, ariko kubw’amahirwe make basanga igiye I Gisenyi kwa muganga, mu gutegereza nibwo indi yahageze bidatinze umubyeyi n’umwana we bajyanwa kwitabwaho.

 

Nubwo agace kose gahangayitse kubera Ibiza byo kuzura kw’umugezi wa Sebeya, ariko abantu bose bagiye babwira IMIRASIRE TV ko uyu mubyeyi igikorwa cye cyabakoze ku mutima, kuko ikigero amazi yari ariho yari gutinya kwinjira ngo arebe umwana we na we agashaka gutabara ubuzima bwe gusa ariko yirengagije ingano n’umuvumba wari ufite yinjiramo yirengagije ko n’inzu yari yagaragaje ibimenyetso byo kugwa. Ntago byadukundiye kuvugana n’umuyobozi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved