Umugabo witwa Ngomituje Adrien utuye mu mudugudu wa Gatebe I, akagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero, yagwiriwe n’igikuta cy’inzu ubwo bari bamaze guterwa n’umwuzure asigara ari intere kuko umubiri wose wakomeretse cyane, ndetse n’ibyo bari bafite mu nzu ntibagira na kimwe barokora. Rubavu: umusaza yagwiriwe n’inzu abakobwa be 2 n’umwuzukuru barakomereka
Ubwo yaganiraga n’IMIRASIRE TV, Ngomituje yavuze ko muri iyo nzu yabanaga n’umugore we witwa Uwiduhaye Amina, ndetse n’abana babo 4, tumubajije amazina y’abana be atubwira ko atapfa kubibuka kubera ko afite ihungabana rikomeye. Ubwo yatubwiraga ibyamubayeho yagize ati “baduhamagaye batubwira ko Sebeya ije, nkimara kubyuka ahubwo nsanga yageze mu nzu, mu kurwana no gusohora umuryango wanjye nasubiye inyuma umugore wanjye ambwiye ko munzu harimo igikapu kirimo amafaranga y’igishoro yakoreshaga, amusaba gusubirayo akayazana.”
Yakomeje avuga ko mu gusubira mu nzu ari bwo igikuta kimwe cyahise kigwa, abona ibyo kuzana amafaranga bitarashoboka asubira inyuma, ariko icyo hagati gihita kimukubita uruhande rwose rw’iburyo rurangirika, aribwo yasimbukiye mu mazi agira amahirwe yari azi koga asohoka gutyo we n’umuryango we bahagarara ahatari amazi.
Ngomituje yabwiye IMIRASIRE TV ko mu bintu byose bari bafite mu nzu nta kintu na kimwe yasigaranye habe n’isafuriya kubera ukuntu amazi yaje abatunguye, kubw’iyo mpamvu bakaba bifuza ko umuntu uwo ari we wese wagira icyo abafasha yagikora kugira ngo barebe ko hari aho babone ho gukinga umusaya dore ko ahangayikishijwe n’abana be cyane kuko harimo abakiri bato.
Kugeza kuri ubu muri aka karere hafi n’inkengero z’uyu mugezi wa Sebeya amazi aracyatemba, ndetse n’amazu aracyagwa kubera ko ayagiye asenyuka ibipande bimwe niko n’ibindi biri kugwa, icyakora mu kagari ka Kibirizi ho twahavuye abaturage batangiye kubwirwa guhurira ahantu hamwe kugira ngo berekwe aho baba bari mu gihe hategerejwe ubundi bufasha. Ntago byadukundiye kuvugana n’umuyobozi.