Umusaza witwa Nkamiyabanga Chrisologue utuye mu mudugudu wa Gatebe I, akagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero, yavuze ko mu masaa munani z’ijoro ryo kuri uyu wa 3 gicurasi 2023, aribwo umwuzure wabagezeho maze inzu yose igahirima, ariko nubwo nta bahasize ubuzima gusa abakobwa we babiri n’umwuzukuru wabo bakomeretse.  Rubavu: Umubyeyi yagwiriwe n’igikuta cy’inzu agiye gutabara umwana we w’uruhinja ngo adatwarwa n’amazi ya Sebeya

 

Ubwo IMIRASIRE TV yageraga muri uru rugo, umwuzure wari mwinshi kuburyo uyu musaza yari yicaye hafi n’insina amazi itagezeho, hamwe n’abaturanyi bandi batabasha kuhava kubera ko impande n’impande amazi yari yuzuye kuhagera bitugoye. Uyu musaza yavuze ko abakobwa be bagwiriwe n’ibikuta ari uwitwa Uwera vestine w’imyaka 27 na Umuranga Christine w’imyaka 38, n’umwana w’uruhinja wa Uwera witwa Kaliza w’amezi 9, twasanze bagiye kwivuza ku kigo nderabuzima cya Nyundo.

 

Nta muyobozi twabashije kuvugana na we gusa uyu musaza yavuze ko umuntu uwo ari we wese wagira icyo abafasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi, yagikora kubera ko ntaho kuba bafite kubwo kuba inzu yabo yose yaguye, haba ku kubacumbikira mu gihe bacyisuganya cyangwa se akabaha n’ibyo kurya, yagize ati “no mu buzima busanzwe ntago twari tubayeho, ubufasha turabukeneye.”

 

Kugeza n’ubu umubare w’abantu basize ubuzima muri uyu mwuzure ntago urahamwa kuko uri kwiyongera buri kanya, ahageze umwuzure amazu menshi cyane yasenyutse kuburyo ari hasi, n’atasenyutse yuzuyemo amazi kuburyo nta kintu ba nyirayo babashije kuramira, aho bose bagezweho n’amazi bari gusaba ubufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi ku banyarwanda bose muri rusange nk’uko babidutangarije.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved