Umwana witwa Tuyigane w’imyaka 14 y’amavuko uvuka mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, yagwiriwe n’ikirombe ahasiga ubuzima. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Kamena 2023 saa kumi nebyiri, mu mudugudu wa Gitebe ya 2, Akagali ka Muhira, Umurenge wa Rugerero akarere ka Rubavu.

 

Ubwo IMIRASIRE TV yamenyaga aya makuru, twageze aho byabereye dusanga hamaze kugera abayobozi mu nzego zitandukanye kuko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri ako kagali, ab’umurenge ndetse n’akarere, n’iz’umutekano, polisi, RIB na DASSO, gusa umwana yari akiri mu kirombe kuko hari hataraboneka uburyo bwo kumukuramo, hategerejwe imashini icukura kugira ngo ihagere.

 

Iyi mashini yabashije kuhagera saa tatu n’igice itangira gucukura, gusa kubera ko nta bari bafite amakuru y’aho guhera, biba ngombwa ko igenda ishakisha, nyuma nibwo haje kugaragara umwana uri mu kigero cya nyakwigendera byabaye ahari ariko agahita yiruka atanga amakuru y’aho yari aherereye nyirizina, kugera ubwo umurambo w’umwana wabonetse saa tanu zuzuye, hahita haza n’imodoka y’akarere ka Rubavu kugira ngo imujyane kwa muganga mu bitaro bya Gisenyi.

 

Abaturage barimo na papa wa nyakwigendera witwa Sebishyimbo Andrew, babwiye IMIRASIRE TV ko icyo kirombe ubusanzwe kidafite ibyangombwa byo gukora, ariko nyiracyo yoherezagamo abantu bagakora kugira ngo abone amafaranga, gusa kubera ko icyo kirombe abantu babujijwe kukijyamo kera cyane, nta muyobozi n’umwe wari uzi ko abaturage baca ruhinganyuma bakajya gukuramo itaka no kubumba amatafari.

 

Sebishyimbo yakomeje avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Kamena, aribwo nyir’ikirombe Ruhatana Jean Nepo yahamagaye nyakwigendera kuri terefone ya mukuru we amusaba kuza gutwara itaka, aribwo yagezemo ari kumwe na bagenzi be babiri, umwe hahita haza mugenzi we ngo abe amutije igare, undi akaba umwana wari inyuma, kuburyo ubwo impanuka yabaga uwatije igare yari amaze akanya gato agiye kwicara inyuma ngo ategereze uwo yatije igare ryo gutwaraho itaka, mu gihe uwo mwana ari ari inyuma cyane abona itaka rimanuka ahita yiruka riza kugwira Tuyigane wabonye rimanuka akiruka ariko rikamushyikira nk’uko byavuzwe n’uwo mugenzi we.

 

Meya w’akarere ka Rubavu w’agateganyo Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mwana ndetse yihanganisha umuryango we, gusa avuga ko ibi bintu bibabaje cyane, kuko nubwo abantu bakwiye kwita ku nyubako ariko ubuzima nibwo bwakaje imbere kurusha ibindi.

 

Yagize ati “birababaje kuba twaza mu bintu nk’ibi bibabaje mu gihe twagakwiye kuza mu byishimo, ariko byose bikaba bikomoka ku kudakurikiza amategeko n’amabwiriza, aha habayeho gutsindwa kw’abaturage kubera ko polisi ihora isaba gutangira amakuru ku gihe, ariko nta muturage wigeze abwira ubuyobozi ko hano hari ikirombe kiri gucukurwa bitemewe n’amategeko, none bibaye ari uko habaye ibyago.”

 

Meya yakomeje asaba abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, ndetse no kwita ku kwirinda ibyateza ibyago n’impanuka, hatangwa amakuru ku gihe kuko ari byo polisi iba ivuga. Yakomeje asaba ko bashishoza bakamenya icyashyira ubuzima mu kaga, bahanahana amakuru n’ubuyobozi mu rwego rwa kwirinda icyaha kitaraba. yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi uko bageze aho ngaho, ari nako barakomeza kuba hafi y’umuryango wa nyakwigendera.

 

TWAGANIRIYE NA SE WA NYAKWIGENDERA ATUBWIRA KO ATARI WE MWANA WE WA MBERE UGWIRIWE N’IMPANUKA MURI IKI KIROMBE BAKABA BARI NO MU NKIKO: Sebishyimbo Andrew, yabwiye IMIRASIRE TV ko uyu ari umwana we wa kabiri ugwiriwe n’impanuka muri iki kirombe ubusanzwe gisanzwe ari icy’umugabo w’umukire witwa Ruhatana Jean Nepo, akaba ari na we ubahamagara abaha akazi ko gukuramo itaka no gukuramo amatafari abizi ko atemerewe gukoresha icyo kirombe.

 

Ari kumwe n’umugore we, ndetse n’abaturage batuye muri aka gace, bahamirije umuyobozi w’akarere ka Rubavu ndetse n’uw’umurenge wa Rugerero ko Ruhatana akorera mu kwaha kw’abayobozi b’inzego z’ibanze, harimo mudugudu na Mutekano, akabaha amafaranga maze nabo bakamwemerera gukomeza gucukura.

 

Sebishyimbo, yavuze ko ubwo umwana we wa mbere witwa Twibanire ubwo byamugwagaho, Ruhatana bamusabye kujya kumuvuza kuko yavunaguritse amaguru, aho yagiye kuvurizwa mu bitaro bya Ruhengeri akishyura amafaranga yo kumushyiramo ibyuma bibiri mu maguru gusa, ubundi akabatererana, kugeza ubu ibibazo byabo by’uko iyo mpanuka yavuyemo ubumuga bwa Twibanire, bikaba biri hafi kujya mu nkiko nubwo bamwaka indishyi mu bwumvikane akabyanga.

 

Sebishyimbo yavuze ko babanje kwandikira Ruhatana bamusaba indishyi y’akababaro ya miliyoni 20frw babifashijwemo n’umwavoka nk’uko bigaragara kuri izi nyandiko ziri hasi, ariko ntiyagira icyo abasubiza.

 

Ubwo twakubukaga aho byabereye, imodoka y’akarere yari imaze gutwara umurambo wa nyakwigendera n’umuryango we bamuherekeje mu bitaro bya Gisenyi, nyuma y’uko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwari butangiye iperereza kuri iki kirombe, gusa nyir’ikirombe Ruhatana Jean Nepo ubuyobozi bwari butaramubona ngo atange amakuru.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved