Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti FDA,cyakuyeho ndetse gihagarika impushya zose zo gutumiza Ethanol mu mahanga yakorwagamo inzoga zikomeje kwica Abanyarwanda Ndetse inahagarika gusuzuma ubusabe bushya bwo kuyitumiza.

Ethanol izwi kandi nka neutral spirit. Ni alcohol iboneka mu byo kunywa bisembuye,ikaba akenshi ikorwa mu bisheke ibigori,amasaka,imbuto n’ibindi biribwa bibonekamo isukari. Umusemburo uhindura isukari ukayikoramo Ethanol,nyuma hifashishijwe uburyo buzi nka Distillation cg se gutandukanya n’amazi iyi ethanol yongererwa ubukana.

Bivugwako itunganywa rya Ethanol riba rigenewe kugenzurwa ndetse bigakoranwa isuku, bikagenzurwa muri laboratwari ndetse bikavangwa ku gipimo cyemewe, nubwo akenshi mu binyobwa bikorwa aya mabwiriza adakurikizwa.

Iki ni icyemezo cyatangajwe nicyi kigo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2026. Inzego z’ubuzima zigaragazako abantu 50 byibura bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge harimo n’izikorwa hifashishijwe Ethanol kuba uyu mwaka wa 2026 watangira.

Hagaragajwe kandi ko Ethanol nubwo yifashishwa mu gukora ibinyobwa ishobora kandi gutera ingaruka mbi ku buzima bwa muntu harimo nko guterz ubusinzi bukabije,kubura ubwenge,urupfu,kwangiza ubwonko n’umwijima iyo yafashwe ku gipimo kiri hejuru.

Abaturage barasabwa kwirinda no gukumira ibinyobwa by’ibikorano bitujuje uIshami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko Ethanol ari ikinyabutabire gifite ubumara. Ikaba yatera ubuhumyi,kurwara impyiko ndetse ikaba yatera n’Urupfu iyo ikoreshejwe mu buryo butemewe nko ku kigero cyo hejuru mu binyobwa.
FDA yahagaritse Ethanol mu gihugu

[mc4wp_form]