Nyuma y’iminsi hakwirakwiriye amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Mbabazi Shadia, uzwi cyane nka Shaddyboo, yaba yaratawe muri yombi, amakuru yizewe yemeza ko atafunzwe ahubwo yajyanywe mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre giherereye i Huye, aho ari guhabwa ubufasha bwo kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge no kwitabwaho mu buzima bwo mu mutwe.

 

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko Shaddyboo yoherejwe muri icyo kigo ku bushake bwe.

 

Yagize ati: “Mbabazi Shadia ntabwo afunze. Dushingiye ku bisubizo bya RFI byabonetse mu gihe cy’iperereza, kandi ku bushake bwe, Ubugenzacyaha bwamwohereje muri rehab kugira ngo afashwe kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge, anahabwe ubufasha mu by’imitekerereze ndetse hanakorwe isuzuma ry’ikibazo nyamukuru gishobora kuba gituma abyishoramo.”

 

Nk’uko RIB ibivuga, kujyanwa muri Isange Rehabilitation Centre bigamije kumufasha kwivuza no gusuzuma imvano y’ikibazo cyatumye atangira cyangwa akomeza gukoresha ibiyobyabwenge, bityo agahabwa ubufasha burambye.

 

Shaddyboo yajyanywe muri icyo kigo ku wa 6 Nyakanga 2026, nyuma y’uko hadutse amakuru yavugaga ko yasambanyijwe ku gahato n’umuhanzi Yugi Umukaraza, bikekwa ko byabaye nyuma yo kumusindisha.

 

Mu iperereza ryakozwe na RIB, Yugi Umukaraza yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

 

 

Kugeza ubu, dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, bukazafata umwanzuro wo kumuregera urukiko cyangwa bugafata ikindi cyemezo giteganywa n’amategeko.

 

Shaddyboo ni umwe mu byamamare byamenyekanye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, aho yubatse izina binyuze ku bikorwa bye no ku kuba akunze gusangiza abakunzi be amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga.

[mc4wp_form]