Abacuruzi bakorera kuri murandasi muri Tanzania basabwe gushyira nimero ibaranga mu misoro ku makonti yabo yo ku mbuga nkoranyambaga.
Iki cyemezo cyatangiye gukurikizwa ku wa 1 Nyakanga 2026. Kigamije gufasha Leta gukurikirana ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi no kongera ikusanywa ry’imisoro.
Minisiteri y’Imari yasabye abacuruzi gushyira kuri konti zabo Tax Identification Number (TIN), icyemezo cya TIN cyangwa Tax Clearance Certificate.
Izi nyandiko zigomba kuba zigaragara ku buryo abaguzi n’inzego bireba bashobora kuzigenzura.
Tanzania kandi yashyizeho amabwiriza areba ibikorwa by’ikoranabuhanga mu by’imari. Amwe mu masosiyete akora ubucuruzi bw’imitungo ya digitale asabwa gufata umusoro wa 3% ku bwishyu bumwe na bumwe.
Leta ya Tanzania ivuga ko izi ngamba zigamije kwagura umubare w’abatanga imisoro no gukurikirana ubucuruzi bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.