Tonalite umwe mu basore bamaze gushingA imizi mu muziki Nyarwandari, umaze iminsi agaragara mu mu mashusho yambaye ubusa hejuru yaranogoshe igipara, bamwe bavuga ko yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, amakuru yamenyekanye ni uko aya mashusho yakwirakwiye ari uduce turi muri Filimi yiswe ‘Inkuru’ iri gukinwa n’uyu muhanzi.

 

Ibi byamenyekanye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje gucicikanye amashusho y’uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Hatari Sana’ n’indi yitwa ‘Ibisazi’ agaragara yambaye ubusa hejuru yarogoshe umusatsi akamaraho, agendagenda mu mihanda, bamwe bakavuga ko yagize uburwayi bwo mu mutwe.

 

Agace ka mbere k’iyi filimi yiswe ‘Inkuru’, kari no kuri YouTube Channel y’uyu muhanzi ‘Muzungu Tonalite’, gatangira agaragara yicaye ku ibaraza ry’inzu yambaye ubusa hejuru n’ikabutura yacitse, ari guhekenya igisheke ndetse hari n’abandi bantu bahise bagasakaza ahantu hose ku mbuga zitandukanye bibaza ibyabaye kuri uyu musore icyakore bose bahurizaga ku kuba yarafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe.

 

Tonalite avuga ko amashusho yamugaragaje atembera mu mihanda bamwe bagakeka ko yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, bwari uburyo bwo kwamamaza filimi ye kandi ngo bishobora kuzakunda cyane kuko aya mashusho yageze ku bantu benshi. Ati “Kugira ngo ikintu gikunde, ugomba gushaka uburyo ugomba kubanza kujagaraza abantu.”

 

Uyu musore usanzwe uzwi mu muziki avuga ko icyatumye atangirira kuri filimi ikoze muri ubu buryo, ari ukugira ngo abone uko ahita yamamara muri uyu mwuga wo gukina filimi, dore ko yawinjiyemo agamije kuwushakiramo amaramuko, kuko yabonye urimo ifaranga kurusha ubuhanzi bwa muzika bwatumye amenyekana.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved