Urwego rw’Imari rwagaragaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaguze impapuro mpeshamwenda z’arenga miliyoni 51$ muri Werurwe 2026.
Ni amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 ubwo hatangazwaga uko igurwa ry’impapuro mpeshamwenda ryagenze mu nzego zitandukanye.
Byagaragajwe ko Donald Trump yakoze ibikorwa byo guhererekanya imari 175 mu kwezi gushize birimo kugura no kugurisha impapuro mpeshamwenda nubwo hatigeze hatangazwa agaciro ka buri kimwe yaba ibyo yaguze cyangwa yagurishije.
Muri byo higanjemo impapuro mpeshamwenda zirimo izatanzwe na Leta, ibihugu, ibigo by’amashuri n’ibindi bigo bya Leta cyangwa iby’abikorera bifatanya na Leta.
Muri byo ibikorwa 26 binini kurusha ibindi, bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 5$ kuri buri kimwe, ni aho yaguze impapuro mpeshamwenda mu mishinga ya Leta bizwi nka municipal bonds cyangwa inyandiko z’imyenda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibigo bya Weyerhaeuser na General Motors biri mu byo Donald Trump yashyizemo agatubutse.
Perezida Trump kandi yaguze impapuro mpeshamwenda mu nzego zirimo ingufu, ikoranabuhanga, ubuzima, serivisi z’imari zatanzwe n’ibigo bitandukanye birimo Constellation Energy, Occidental Petroleum, Broadcom, Nvidia, Meta, Microsoft na Wall Street banks Citigroup, Goldman Sachs, JPMorgan Chase, na Boeing.
Muri rusange, Donald Trump kuri ubu afite impapuro mpeshwamwenda yaguze mu nzego zitandukanye z’arenga miliyoni 161$.
