Ibi ni ubushakashatsi bw’abahanga mu ishuri ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Harvard muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika,bwagaragaje ko abantu bajya inyama zitukura byibura kabiri mu cyumweru bafite ibyago byinshi byo kurwara diabete yo mu bwoko bwa kabiri ugereranyije n’abatazijya.

 

Imurika ry’ubu bushakashatsi ryanyuze mu kinyamakuru American Journal of Clinical Nutrition, aba bahanga mu gucukumbura bibanze cyane ku bantu bafite iyi ndwara ndetse n’ibyo bafata mu mafunguro yabo, hagaragaye komu byo barya haba higanjemo izi nyama ku rwego rwo hejuru bagereranyije n’abandi bantu.

 

Ibi bikomeza guteza impungenge cyane ko iyi ndwara ya diabete ifite izindi zibyuririzi kuri yo nk’impyiko, indwara z’umutima, kanseri ndetse no kwibagirwa. Abashakashatsi bagaragaje ko kandi izi nyama ari imwe mu impamvu ya diabete ariko cyane cyane inyama zatunganyirijwe mu nganda aho zifite uruhare rwa 62%. Ndetse kongera inyama zituruka kubyatunganyirijwe mu nganda zongera amahirwe ya 46% ku kurwara diabete.

 

Ku Isi habarurwa abantu barenga miliyoni 530 barwaye diabete kandi iyo mu bwoko bwa kabiri yiganjemo ku kigero cya 98%. Ubushakashatsi bwanyujijwe mu kinyamakuru cyibanda ku nkuru z’ubuzima cya Lancet bwagaragaje ko mu 2050 abaturage barenga miliyari imwe n’ibihumbi 300 ku isi bazaba bafite indwara ya diabete.

 

Mu 2021, 52% bari bafite diabete ubwoko bwa kabiri bari bafite aho bahuriye n’ibiryo byinshi bitajyanye n’indeshyo, ndetse ubu bwoko bukomeza kwiyongera umunsi ku munsi bigizwemo uruhare n’impamvu zitandukanye zirimo ibyo kurya, ibiro by’umubiri ndetse n’imyaka.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved