Guhera mu myaka ya mbere n’ubwo wasangaga umupira w’amaguru ukunzwe hano mu Rwanda ababashaga kwigurira umupira wo gukina ‘Ballon’ yari mbarwa cyane cyane ahantu hari ibyaro. Nubwo byari bigoranye mu myaka yo hasi wasangaga abana bafite uko bishakamo ibisubizo, babanganga umupira w’amashashi ndetse n’ibyatsi uzwi ku izina rya karere.

 

Kimwe mu byatumaga abana bakunda umupira w’amaguru ni uko kubona ibibuga bakiniramo bitabagoraga yewe iyo byabaga ngombwa bafataga n’igice kimwe cy’umuhanda. Byaragoraga cyane kugenda ikirometero utabonye abana bakina karere. Uyu mupira wabaga ubanze mu mashashi akenshi ukaba uzengurutswe n’imbarasasa. Benshi mu bakinnye karere ni umwe mu mukino waryohaga bitewe n’amategeko yawo yihariye kandi anasekeje.

 

Dore amategeko yagengaga umukino wa karere

  1. Nyir’umupira ntiyasimburwaga

Uwabanze umupira niyo yabaga yarushye cyangwa se atazi gukina yagombaga gukina umukino wose ntawumusimbuye, iyo iwabo bamuhamagaraga cyangwa se akumva arushye nibwo umukino wabaga urangiye  kuko yajyanaga umupira we. Uko wabaga uzi gukina kose n’iyo waba watsinze igitego iyo wamwimaga umupira(pase) yabaga yemerewe kugusimbuza.

  1. Uko bapangaga ikipe

Mu gutondeka abakinnyi aho barakina ntabwo barebaga ubushobozi bw’umuntu cyangwa aho ashoboye gukina, bapangaga ikipe bitewe n’uko umuntu agaragaye, umuntu ubyibushye yajyaga mu izamu, ufite imbaraga agakina nka myugarizi naho nyir’umupira yakinaga nka rutahizamu.

 

  1. Ikipe nyir’umupira akinira yakinaga yambaye

Kugira ngo aya makipe akine bavuga ko bambaye imyenda yo gukinana ‘jersey’ byabaga ngombwa ko ikipe imwe ikuramo imyenda yo hejuru indi ikaguma yambaye, iyo byagendaga gutya ntabwo ikipe ya nyir’umupira yakuragamo.

 

  1. Uko bemezaga penaliti

Mu mukino wa karere ntibyabaga byoroshye kwemeza niba habayeho penaliti cyane ko nta mirongo yabaga mu kibuga ngo barebereho. Kugira ngo penaliti yemezwe byabaga ngombwa ko umukinnyi bavunnye abe Ari kuva amaraso cyangwa se avunike bigaragara ku buryo ava mu kibuga bamuteruye.

 

  1. Gusimbuza

Kuko babaga akiri abana iyi byabaga ngombwa umukinnyi iwabo bakamuhamagarayavaga mu kibuga ariko agasiga hari uwamusimbuye ku buryo iyo yagarukaga yongeraga gukina.

 

  1. Kurengura

Mu kurengura umupira nti byari itegeko gukoresha amaboko abiri yashoboraga gukoresha ukuboko kumwe kugira ngo ageze umupira aho ashaka.

 

  1. Byabaga byemewe gusimbuza umunyezamu bagiye gutera penaliti, nyuma agasubira mu izamu

Hari ubwo mwabaga mufite umunyezamu ariko mutizeye ko ashoboye gufata penaliti, mwaramusimbuzaga hakajyamo undi mwizeye ko ashoboye kuzifata, iyo byarangiraga hasubiragamo undi mwizeye.

 

  1. Gukinana inkweto

Bitewe n’uko mu cyaro abana benshi bakinanaga ibirenge iyo hazaga umwana yambaye inkweto ashaka kuzikinana ni nyir’umupira wabyemezaga cyangwa akabyanga.

 

  1. Iyo ikipe yagiraga koruneri 3 zavagamo penaliti

Habaga itegeko rigira riti” iyo ikipe yagiraga koruneri eshatu zikurikiranye havagamo penaliti.

 

  1. Abasimbura babaga bashinzwe gutoragura imipira

Kugira ngo aya makipe akine habagaho gutora abakinnyi b’amakipe ari bubanze mu kibuga, iyo batagutoraga ukaba umusimbura wabaga ufite akazi ko gutoragura imipira abandi bakinnyi barengeje.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved