Umugabo witwa Habumugisha Felecien ucuruza amatungo magufi, wo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Nyabirasi, mu Kagari ka Busuku ho mu mugududu wa Torwe, mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Mata 2024, yatewe n’abagizi ba nabi mu rugo rwe, baramutemagura bamugira intere ndetse banamwambura Miliyoni 2 Frw.

 

Bwiza dukesha iyi nkuru yatangaje ko Habumugisha yari yiriwe acuruza amatungo mu isoko rya Mahoko, aba bagizi ba nabi bari hagati ya bane na batandatu bakamutera iwe munzu baciye urugi, bakamutema bakamukomeretsa ndetse bakanamwambura amafaranga angana na Miliyoni 2 Frw. Ibi ngo babikoze nyuma yo kumukurikira kuko bari bamenye ko avuye ku isoko kugurisha amatungo.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yemeje aya makuru. Ati “Nibyo koko Habumugisha mu ijoro ryakeye yatewe n’abagizi ba nabi baciye urugi baramukomeretsa, ndetse yatubwiye ko bamwambuye amafaranga miliyoni 2 Frw, nyuma yo kumenya aya makuru twakurikiranye tubasha gufata umwe mu bakekwa, turakomeje gushakisha uwaba yabigizemo uruhare wese.”

 

Mpirwa yakomeje yibutsa abaturage ko badakwiriye kurarana amafaranga kandi baregerejwe za Sacco cyangwa ahandi hose bayabika ariko umutekano wayo wizewe nko kuri terefone, kuko aribyo byabarinda abajura nk’aba.

 

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gusaba abaturage gutungwa n’ibyo bavunikiye, kuko batazigera barebera uwariwe wese ushaka gutungwa n’ubujura. Mu gihe kuri ubu Habumugisha utari wakomeretse bikabije yivuje ku ivuriro rito rya Bwiza, kuko yari yakomerekejwe ku kaguru, ku kaboko no ku gahanga.

 

Ubwo twakoraga iyi nkuru umwe mubo Habumugisha yavugaga ko yabashije kumenya wari mu bamuteye, yari amaze gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano agiye gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Sitasiyo Kivumu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved