Umugabo w’imyaka 28 witwaga Cecile Kayirebwa wo mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera, kuva kuri uyu wa 6 Nyakanga, yahinduriwe amazina yitwa CYUBAHIRO KAI Kylen Celestus.

 

Mu kwezi gushize, niho Kayirebwa utari umuhanzi w’icyamamare dusanzwe tuzi yasabye guhindura amazina, avuga ko ari amazina atishimiye.

 

Tariki 6 Nyakanga 2026, amazina ye yemerewe kwitwa ari yo CYUBAHIRO KAI Kylen Celestus yasohotse mu igazeti ya Leta.

 

Hagati aho, muri iyi gazeti, uwitwa Sibomana Athanase wo mu Murenge wa Fumbwe Akagari ka Nyagasambu muri Rwamagana, na we yasabye guhindurirwa amazina akitwa NZIZA Athanase mu gitabo cy’inyandiko z’amavuko.

 

Impamvu atanga yo guhinduza izina ni uko izina Sibomana ari izina ry’irigenurano rikaba rimuteye ipfunwe.

 

Mu Rwanda, guhindura amazina byororohejwe ariko hashyirwaho n’ingamba zikomeye zo gukumira uburiganya.

 

Mu myaka myinshi ishize, guhindura amazina mu Rwanda byasabaga kunyura mu nzira ndende zirimo kwandika ubusabe, gutangaza amakuru mu buryo bwemewe n’amategeko, gutegereza igihe runaka no kubona uburenganzira bwa Minisitiri.

 

 

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iyo nzira itagomba gukomeza kugora abaturage bafite impamvu zemewe zo guhindura amazina yabo.

 

 

Muri iyi minsi, buri kwezi hakirwa ubusabe bwinshi buturutse hirya no hino mu gihugu.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ifite mu nshingano kwakira no gutunganya ubusabe bwo guhindura amazina, itangaza ko yakira ubusabe burenga 200 buri kwezi butangwa n’Abanyarwanda bifuza guhindura amazina kubera impamvu zitandukanye zirimo iz’umuntu ku giti cye, iz’umuco, iz’idini cyangwa izijyanye n’imiyoborere n’inyandiko zemewe.

 

 

Hari abasaba guhindura amazina babona ko abasebya cyangwa abagora mu buzima bwa buri munsi, mu gihe abandi bashaka ko amazina ari ku byangombwa byabo ahura n’ayo basanzwe bakoresha mu mibereho yabo ya buri munsi.

 

 

Abandi bo baba bashaka kongeraho amazina bahawe mu gihe cy’umubatizo, guhuza umwirondoro uri ku byangombwa bitandukanye, cyangwa gufata amazina agaragaza neza amateka y’imiryango yabo, umuco bakomokamo cyangwa imyemerere yabo.

 

 

Iteka rya Minisitiri rishya ryazanye impinduka zikomeye zigamije koroshya iki gikorwa, rikagihindura icyihuse, gikoresha ikoranabuhanga kandi cyorohereza abaturage kugikurikirana.

 

 

Icyakora, mu gihe uburyo bwo guhindura amazina bworohejwe, hashyizweho n’ingamba zikomeye zo gukumira abantu bashobora kugerageza gukoresha iri hindurwa ry’amazina mu guhunga ubutabera, kwihisha amategeko cyangwa guhisha umwirondoro wabo nyakuri.

[mc4wp_form]