Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, umugabo witwa Habimana Pascal yatemewe mu rugo ruherereye mu Mudugudu w’Urugwiza mu Kagari ka Binunga mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, atemwe na nyiri urugo nyuma y’uko amufashe asambana n’umugore we nyamara bari bazi ko adahari.

 

Abaturage bo muri aka Kagari ka Binunga nibo bahaye BTN dukesha iyi nkuru amakuru, aho bavuze ko uwafashwe agatemeshwa mu mutwe umuhoro na nyirirugo yitwa Habimana Pascal, ngo yabanje gusambanira n’uwo mugore mu rutoki hanyuma uwo mugore nabwo ahita amusaba ko bakomereza imishyikirano yabo mu rugo rwe kuko umugabo we ntawe kumbi yari aryamye mu nzu ariko yabanje kubumva akabihisha dore ko yari asanzwe afite amakuru yuko basanzwe bamuca inyuma.

 

Umwe muri aba baturage utifuje ko amazina ye n’imyirondoro bimenyekana yagize ati “Amakuru twamenye nk’abaturanyi batuye ino, ni uko Pascal yabanje gusambanira mu rutoki n’uwo mugore nyuma yo gusangira inzoga bagasinda bakinigurira mu busambanyi noneho basoza umusambane we akamusaba ko bajya gukomereza ibyishimo mu rugo rwe dore ko ngo umugabo we atari ahari nyamara ahubwo yari yaje kare akaryama bakwinjira akabihorera akabona kumutema nyuma yo gusanga bakora amarorerwa.”

 

Undi nawe ati “Ubwo rero bamuzamukanye bamujugunya imbere y’urugo rw’umuturanyi we Lambert (Ushinzwe umutekano) hanyuma abamuzanye baravuga ngo mufate ishyano ryanyu ariko bari babanje kumuhondagura yanoze ku buryo bigaragarira buri wese.”

 

Aba baturage bakomeje bavuga ko kubera urusaku rw’abamurebaga hari abandi baturanyi bahise bahurura noneho biyemeza kujyana uwatemwe kwa muganga ariko bageze nzira umurwayi ahita abasaba ko bahagarara agasubira mu rugo kubera imbeho kumbi ahubwo ari uko atagira ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).

 

Icyakora ku rundi ruhande aba baturage bavuga ko kuba uyu mugabo yarafashwe asambanira mu rugo rw’abandi ashobora kuba yarabitewe n’agahinda yatewe n’umugore we bashakanye witwa MUKASHYAKA Olive (Mamman Keza), Kubera ko yamusahuye akamucucura utwo bahiganye cyane ko ku munsi umugabo yafashwe asambanira mu rugo rw’abandi aribwo uyu mufasha we yari avuye mu rwahukaniro.

 

Aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi ko bukwiye guhagurukira amakimbirane yo mungo cyane cyane akunda guterwa n’ubusinzi ndetse n’ubuharike, kuko ibikurikiraho biba biremereye kuko nka Habimana yari kuhasiga ubuzima nuko Imana yakotse akaboko agakomereka gusa. Si ibi aha gusa kandi kuko muri aka Karere hari undi mugabo wafashwe yagiye gusambana akozwa nuko afite igare acika nyiri urugo.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, MUKANTAMBARA Brigitte avugana na BTN yavuze ko iki kibazo ntacyo abiziho ariko agiye kugikurikirana akagira icyo abitangazaho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved