Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore wo mu murenge wa Gatumba w’akarere ka Ngororero usanzwe akora akazi k’ubuganga, nyuma yo gutwikishaga amazi ashyushye umukozi we wo mu rugo.

 

RIB yemeje ko yamutaye muri yombi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, ikaba yavuze ko afungiye kuri Station yayo ya Gatumba.

 

Amakuru avuga ko uriya Muganga yatwitse umukozi we wo mu rugo, amuziza guteka atinze.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uwahohotewe kuri ubu urwariye mu bitaro bya Muhororo yahiye agakongoka, by’umwihariko mu maso ndetse no mu gituza.

 

 

RIB icyakora yahakanye ko umugabo w’uriya muganga watawe muri yombi asanzwe ari umukozi wayo, iti: “Ikindi kandi umugabo w’uyu ucyekwa ntabwo ari umukozi wa RIB nk’uko mwabyanditse.”

Ni nyuma y’amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uwahohotewe yatangiye guhatira kubabarira uwamutwitse.

[mc4wp_form]