Umugabo w’imyaka 46 wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, akamushukisha 500 Frw ngo aceceke.
Byabereye mu Mudugudu wa Kajuniro, Akagari ka Kigarama Umurenge wa Kanjongo ku wa 9 Nyakanga 2026.
Saa Yine za mu gitondo nibwo ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda ikorera kuri sitasiyo ya Kanjongo, DASSO, urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’ibanze n’abaturage hafashwe uyu mugabo usanzwe ari Umujyanama w’Ubuzima mu mudugudu.
Ni nyuma y’aho uwo mugabo bikekwa ko Saa Moya z’umugoroba yari yaraye ahuye n’umwana w’umukobwa w’imyaka 13 wari uvuye ku isantere y’ubucuruzi, akamusambanya, yarangiza akamuha 500 Frw ngo ntabivuge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yabwiye IGIHE ko uwo mwana yahise ataha abibwira iwabo n’umuyobozi w’umudugudu, ababyeyi bahita bamujyana kuri Isange One Stop Center mu Bitaro bya Kibogora ahabwa ubutabazi bw’ibanze.
Ati “Ukekwa yahise abura yongera kugaragara mu gitondo aho yari yagiye gukura umucanga mu mugezi wa Karundura baradutabaza ahita afatwa, ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo mu gihe iperereza rikomeje kuko ikirego RIB yacyakiriye”.
Gitifu Cyimana yasabye abana kwirinda kugenda bonyine kandi ntibakire ibyo bahawe byose, kandi abakuru bakareka gushukisha abana amafaranga.
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (nk’uko ryahinduwe n’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023), aho uwagihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko itarenze imyaka makumyabiri n’itanu.
Icyakora, igihano kiba igifungo cya burundu iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, cyangwa iyo byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, cyangwa se iyo icyo cyaha cyakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore.