Umukinnyi wa Police FC uri kugana ku musozo w’amasezerano, Hakizimana Muhadjiri, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko asanga bitari bikwiriye ko akomeza gukina mu Rwanda kuko icyubahiro abantu bamugomba cyigenda cyigabanuka ndetse n’amagambo akaba menshi muri rubanda.

 

Ibi yabitangaje ku munsi w’ejo hashize, ubwo Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka mu mukino yatsinzemo Bugesera FC, ibitego 2-1. Nyuma y’uko uyu mukino urangiye, itangazamakuru ryegereye bamwe mu bakinnyi ba Police FC maze bagaragaza ibyiyumviro byabo nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro. Ni bwo uyu mukinnyi ufatwa nk’ikirangirire yabitangaje.

 

Hakizimana Muhadjiri ukinira Police FC yavuze ko atifuza gukina mu Rwanda kuko bimugabanyiriza icyubahiro mu bantu ndetse n’amagambo avuga ko ashaje agatangira kugenda aba menshi. Ati “Njyewe mu mutima wanjye mba numva ntakina mu Rwanda ariko nubwo bishobora kwanga nkakina mu Rwanda […] Akenshi iyo ukinnye mu rugo icyubahiro ntabwo cyiba gihagize, abantu bakubona cyane bagatangira kuvuga ko ushaje kandi atari nabyo. Byamfasha mbashije gusohoka.”

 

Hakizimana Muhadjiri ari ku musozo w’amasezerano ye Police FC aho atifuza kuba yayongera kuko ashaka kujya gukina hanze y’u Rwanda. Agaruka ku makuru avuga ko ashobora kuba agiye kwerekeza muri Rayon Sports yavuze ko batari baganira, ati “Nta kipe nimwe nari navugana nayo.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved