Umukinnyi w’Umunyarwanda, Nizeyimana Mirafa yasezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 28 kubera gutenguhwa n’abantu yasabaga ubufasha mu mupira w’amaguru bakamusaba ruswa.

 

Uyu mukinnyi ukomoka mu Karere ka Rubavu, yatangaje ko igitumye asezera ku mupira w’amaguru akiri muto ari uko hari abo asaba ubufasha bakagira ibyo bamusaba birimo no gusangira ku mafaranga make yinjiza mu mupira, ndetse hakiyongeramo ibirimo amarozi bivugwa muri ruhago y’u Rwanda.

 

Yagize ati “Icyanteye gusezera nkiri muto ni ikibazo gikomeye kijyanye n’ubufasha aho wiyambaza umuntu akakwereka ko hari icyo umugomba, mbese ugasanga muri duke ubona akeneye kuryaho kugira ngo ubone ubwo bufasha rero ni ikintu cyambabaje cyane.”

 

Yakomeje agira ati “Nkareba ibijyanye n’amarozi biba mu mupira bigatuma mfata umwanzuro nti reka mbihagarike kuko kubaho neza ntabwo ari ugukina umupira gusa. Ndi umunyeshuri ndacyiga amashanyarazi kandi ndabizi ko hari icyo bizamfasha.”

 

Mirafa yavuze ko ku rwego yari agezeho atari uwo guhagarika gukina, ahubwo yari akeneye ubufasha, abantu batari indyarya ndetse bakaba abantu badakeneye kurya kuri duke ndi kubona.

 

Mirafa Nizeyimana asezeye ku mupira w’amaguru nyuma y’igihe gito ashyingiranywe n’umukobwa ukomoka muri Portugal w’umuganga bahuriye muri Zambia aho yari yaragiye gukina.

 

Uyu mukinnyi wari ufite abakunzi batari bake kandi yakiniye amakipe atandukanye nka Marines FC, Etincelles FC, Police FC, APR FC, Rayon Sports na Zanaco yo muri Zambia.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved