Muri Mata 2018, ni bwo inkuru yabaye kimomo ko umupadiri wo muri Diyosezi ya Gikongoro yahagaritswe by’agateganyo imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi bukabije ndetse n’ubusambanyi, ariko na nubu ntabwo arasubizwamo kuko ngo atabashije kwihana, yahawe kuba umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Musenyi kandi ngo inshingano ze azikora neza.

 

Padiri François Xavier Kabayiza ushinzwe uburezi Gatolika muri Diyoseze ya Gikongoro, avuga ko Padiri Augustin Ndikubwimana, ari we wari wahagaritswe, ubu ni umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rya GS Musenyi riherereye mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, kandi ngo akora ibyo ashinzwe neza.

 

Yagize ati “Ubundi igipadiri kigira ibyo gisaba byihariye n’uburezi bukagira ibyabwo. Ariko kuva yajya mu burezi kugeza uyu munsi nta kibazo na kimwe arateza. Nanjye tujya tuvugana, ni umuntu rwose witanga mu kazi. Kera bamuvugagaho kunywa inzoga, ntabyo agikora. Niba anabikora biba nyuma y’akazi kuko atarigera abura mu kazi ngo usange yasibye cyangwa usange afite ikibazo ku kazi.”

 

Padiri Kabayiza avuga ko n’ubwo bivugwa ko yaba yari anafate ingeso y’ubusambanyi, akaba ariyo mpamvu yoherejwe mu burezi, nta wabihagazeho ngo abyemeze, bikaba bishoboka ko byaba ari byo cyangwa atari na byo. Ati “Ubundi mbere hose nta bibazo yari afite. Ubona ari nk’ibibazo bijyanye n’imitekerereze (psychologique) yagize, ariko ubu bigenda bikira. Kuko kugeza ubu nta kibazo afite.”

Yongeraho ko na bo ubwabo bamukurikiranira hafi agira ati “Ntabwo twakwishimira ko yongera kugira ibindi bibazo ateza.”

 

Uyu mupadiri yari yahagaritswe by’agateganyo imyaka ibiri, ariko hashize itandatu atarabusubizwamo
Nk’uko bivugwa na bamwe mu bazi uriya mupadiri, akimara guhagarikwa yahawe amahirwe yo gusubira kwiga, ari byo byamubashishije kuba ubu ari umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo cy’ishuri.

 

Icyakora, Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko kuba atarikosoye ari byo byatumye atongera kwakirwa nk’umupadiri mu myaka ibiri yari yahawe kuko kuri ubu imyaka ibiri yararenze, hakaba hashinze itandatu.

 

Bisanzwe bivugwa ko iyo umuntu yabaye umupadiri akabuvamo aba adashobora gushaka umugore ngo kiliziya imusezeranye. Icyakora Musenyeri Hakizimana avuga ko bishoboka iyo urukiko rwa Kiliziya rwemeje ko akuriweho isakaramentu ry’ubusaseredoti.

 

Musenyeri Hakizimana yagize ati “Twohereza dosiye kwa Papa, hanyuma inkiko za Kiliziya zigasuzuma, bakavuga bati tumukuriyeho amasezerano, ni umulayiki usanzwe, ashobora gukora amasezerano yandi.”

 

Bivugwa ko Diyoseze ya Gikongoro ngo yabaye yihoreye Augustin Ndikubwimana, kugira ngo abanze akore, amenyere akazi, kandi muri iyi minsi ngo bari gushaka uko yakorerwa dosiye hanyuma ikoherezwa i Roma. Ubundi hajya kumenyekana ko uriya mupadiri yahagaritswe.

 

Mu mpera za Mata 2018, ni bwo itangazo ryari ryashyizwe hanze na Diyosezi gatolika ya Gikongoro, ryamenyeshaga abantu bose, cyane cyane abakirisitu gatolika, ko yahagaritse ku murimo w’ubusaserudoti Padiri Augustin Ndikubwimana, mu gihe cy’imyaka ibiri, nibuze. Iryo tangazo ryanavugaga ko abujijwe gutanga amasakaramentu hakaba nta n’umuntu n’umwe wari wemerewe kumusaba ubufasha mu by’iyobokamana.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved