Umusirikare witwa Abdullahi Ismail, usanzwe ufite ipeti rya Kaporali, yirukanwe mu Ngabo za Nigeria nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuryamana n’umugore wa mugenzi we basanzwe bakorana mu gisirikare mu bihe bitandukanye.

 

Uyu mugabo ufite ipeti rya Kaporali yirukanwe mu Cyumweru gishize, nyuma y’uko bimenyekanye ko yaryamanye n’umugore w’umusirikare mugenzi we. Amakuru ahari kandi avuga ko yajyaga aca ku ruhande abandi basirikare, akava mu nkambi maze akajya kuryamana n’umugore wa mugenzi utatangajwe amazina.

 

Uyu musirikare ngo yakomeje kuryoherwa no kuryamana n’umugore w’abandi, maze amaze gutahurwa ni bwo yahise ahanishwa kwirukanwa burundu mugisirikare. Ikinyamakuru SaharaReporters cyatangaje ko uyu musirikare wirukanwe yari afite imico itari myiza na mbere y’uko aza gutahurwaho ko aryamana n’umugore wa mugenzi we.

 

Uyu musirikare yahamijwe ibyaha birimo imyitwarire idahwitse mu kazi no kuryamana n’umugore w’umusirikare mugenzi we. Ibi binyuranyije n’ingingo ya 79 na 93 z’Itegeko ry’ingabo muri Nigeria ryashyizweho muri 2004. Itegeko riteganya igihano cyo gufungwa no kwirukanwa burundu mu gisirikare ku muntu wagaragaweho n’ibyo byaha byahamye Abdullahi Ismail.

 

Gusezererwa kwa bdullahi Ismail wabarizwaga murii Batayo ya 231 ikorerea i Biu, muri Leta ya Borno byateye bagenzi be gukangarana kuko nabo ahari amakuru avuga ko bafite imico itari myiza. Icyakora iyi nkuru ikimara kumenyekana byababaje abaturage benshi, dore ko bamwe bavugaga ko ibyo uyu musirikare yakoreye umugore wa mugenzi we ari ukumusebya bigatuma agaragara nabi nk’aho atazi kwita ku rugo rwe n’umugore we.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved