Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, ni bwo byamenyekanye ko uwari umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’iyi kipe, Dr Adel Zrane yitabye Imana.

 

Amakuru avuga ko uyu mugabo watozaga ikipe y’Ingabo z’igihugu yaguye uwe mu rugo, aho abakinnyi babibwiwe ubwo barimo bajya mu myitozo.

 

Dr Adel Zrane yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe n’Ikipe ya APR FC azarangirana n’uyu mwaka w’imikino. Dr Zrane kandi yatwaranye na Simba SC Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe n’Umutoza mukuru w’Umubiligi, Patrick Aussems.

 

Kuva iyi nkuru bayimenya, abakinnyi b’iyi kipe bakaba batangiye kumwifuriza iruhuko ridashira binyuze ku mbuga nkoranyambaga za bo.

 

Mu yandi makipe uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Tunisia yatoje harimo nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved