Henry Magie wa Lifetu wari umunyamuryango ukomeye w’umutwe wa FRN washinzwe n’abarimo Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeye kwishyikiriza ubutabera i Kinshasa nyuma y’aho umugore we n’abana bashimuswe.
Ku wa 13 Ukwakira 2026, uyu munyapolitiki umaze igihe aba i Goma yatangaje ko hashize amezi menshi abantu bakorera urwego atazi bamutera ubwoba, bamusaba kwishyikiriza ubutabera i Kinshasa, bitaba ibyo akazabonera ku mbuga nkoranyambaga ibibi bizaba ku bana be.
Ati “Bansabye kwishyikiriza ubutabera i Kinshasa, bitaba ibyo, ndi i Goma nkabona ku mbuga nkoranyambaga ibizaba ku bana banjye. Kugeza ubu, nari narahisemo kwirengagiza iri terabwoba ariko muri iki gitondo, saa kumi n’imwe, nyine yashimuswe n’abantu batazwi, ajyanwa ahatazwi.”
Magie yasobanuye ko nyuma umugore we yamuhamagaye, ahabwa amasaha atanu yo kuba yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa buvuga ko yiteguye kwishyikiriza ubutabera i Kinshasa kugira ngo abana be baticwa.
Ati “Kubera uburemere bw’iri terabwoba, uyu munsi nemeye gufata icyemezo gikomeye, kwemera ubu busabe mu kugerageza kurokora ubuzima bw’abana banjye. Ku babajwe n’iki cyemezo, mbasabye imbabazi. Abana banjye barababaye cyane.”
Uyu munyapolitiki yatangaje ko ububabare abana be bamaze igihe banyuramo atakomeza kubwirengagiza, bityo ko ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kwishyikiriza ubutabera i Kinshasa, nubwo bitavuze ko yateye umugongo Kabila n’ihuriro AFC/M23 ryahindutse FRN.
Ati “Nkunda ishyaka ryanjye, ndi umunyamuryango wa AFC yahindutse FRN utewe ishema na byo kandi kandi ndacyari umwizerwa w’umuyobozi, Joseph Kabila Kabange.”
Yakomeje ati “Uyu munsi, mfashe icyemezo cyo kujya i Kinshasa, nk’umugabo udahagaritse urugamba ahubwo nk’urwanirira ubwigenge, umunyamuryango utewe ishema na AFC kandi umwizerwa wa Joseph Kabila Kabange.”
Henry Magie yafashe icyemezo cyo kwishyikiriza ubutabera i Kinshasa nyuma y’aho tariki ya 12 Ukwakira, Kabila n’abayobozi bo muri AFC/M23 bashinze FRN. Ni igikorwa Magie yishimiye cyane.