Kuri uyu wa 26 Mata 2024, Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ubusabe bw’umuryango FADA Rwanda w’impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore, bw’uko rwakuraho ingingo y’itegeko ihana umuntu ukorera ibiterasoni mu ruhame.

 

Iyi ngingo ya 143 y’itegeko ryo ku wa 30 Kanama 2018, iteganya ko “Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.”

 

Ni nyuma y’uko ku wa 11 Werurwe 2024, uyu muryango wandikiye uru rukiko, urugaragariza ko nta gisobanuro gitomoye interuro “gukora ibiterasoni mu ruhame” ifite, bityo ko kubera iyi mpamvu, ishobora gutuma ukekwaho icyaha arengana.

 

Umuyobozi Mukuru wawo, Hassna Murenzi, yasobanuye ko bitewe no kudasobanuka kw’iyi nteruro, hari ubwo umucamanza ashobora guhana ukurikiranweho iki cyaha, bitewe n’imyumvire ye, undi badahuje imyumvire akaba yamugira umwere. Uyu muryango wagaragaje ko iyi ngingo inyuranya n’izirimo iya 13 y’Itegeko Nshinga, iha buri muntu uburenganzira ku buzima bwe bwite.

 

Iyi ngingo igira iti “Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa. Leta ifite inshingano yo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.”

 

Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ingingo ya 143 y’iri tegeko itanyuranya n’ingingo ya 13, iya 15 n’iya 16 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ku bijyanye n’ubudahangarwa bw’umuntu ndetse n’uburinganire. Urukiko kandi rwasobanuye ko nta kigaragaza ko habaho gusobanura mu buryo butandukanye interuro “gukora ibiterasoni mu ruhame”, no kuba abacamanza bafata imyanzuro yerekeye kuri iyi ngingo, bashingiye ku myumvire yabo.

 

Imbarutso y’ubu busabe yabaye ikurikiranwa ry’umukobwa witwa Mugabekazi Liliane, watawe muri yombi mu 2022, nyuma yo kugaragara muri B.K Arena yambaye imyambaro bamwe bemeza ko yerekanaga ingingo z’umubiri z’ibanga. Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko Mugabekazi afungwa by’agateganyo, ariko yaje gufungurwa tariki ya 19 Kanama 2022, hashingiwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha. Kuva ubwo, urubanza rwe ntirwongeye kuba.

 

Mugabekazi Liliane wigeze gufungwa by’agateganyo akurikiranyweho gukerera ibiteye isoni mu ruhame

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved