Umubiligi Filip Reyntjens uri mu bakunze kumvikana mu mvugo zinenga u Rwanda ndetse zikibasira abayobozi barwo, yariye indimi nyuma yo kubazwa uko anenga iki gihugu kandi hashize imyaka myinshi cyane atagikandagiramo.

 

Reyntjens ufatwa n’Abanyaburayi nk’impuguke mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, kuva mu 1994 yagaragaje urwango yanga Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame. Avuga ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi ari ubw’igitugu, agakoresha n’ubundi buryo bwinshi bugamije kubuharabika.

 

Filip Reyntjens akunze kugaragaza ko byinshi bivugwa ku iterambere ry’u Rwanda n’ibyo rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ibinyoma, nyamara ntajya atanga ibimenyetso bishimangira ibyo avuga.

 

Ku wa 22 Kamena 2026, Dr Frederick Golooba-Mutebi, umusesenguzi akaba n’umushakashatsi kuri politike n’amateka by’akarere, yashyize ubutumwa kuri X agaragaza ko bitumvikana uburyo abarimo Reyntjens banenga gahunda zitandukanye z’u Rwanda kandi bataruherukamo.

 

Ati “Biratangaje uburyo abantu batatu bataba mu Rwanda mu buryo buhoraho, ndetse umwe muri bo akaba atarigeze ahakandagira mu myaka irenga 30. Umwe muri bo ni we ujyayo rimwe na rimwe, ariko bose bakaba bigira nk’aho bazi icyo Abanyarwanda bashaka cyangwa ikibabereye.”

 

Yakomeje agira ati “Ese Filip Reyntjens azi u Rwanda rwa nyuma ya 1994?”

 

Mu butumwa busubiza, Filip Reyntjens ntiyigeze agaruka ku kibazo yabajijwe, ahubwo yavuze ko “ikibazo ababa mu Rwanda mu buryo buhoraho bafite ni uko badashobora kuvuga ukuri kubera ubwoba bwo gufungwa cyangwa gukorerwa ibindi bibi.”

Uyu musaza ni umwe mu bakoranye n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana. Yageze i Butare mu 1975, yoherejwe na Kaminuza ya Antwerp kugira ngo yigishe amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Abamuzi kuva mu 1976 bavuga ko yabaga ahitwa Taba muri Huye.

 

Reyntjens yashoboye gucengera muri Leta y’u Rwanda yo hambere afite intego yo kwiyegereza Juvénal Habyarimana wayoboraga iki gihugu kuva mu 1973 kugeza muri Mata 1994. Yageze ku ntego ye, yizerwa na Habyarimana, amuha akazi ko gutegura umushinga w’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo mu 1978, ryagaragaragamo ivanguramoko ryabyabye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Mu myaka ya 1990, Reyntjens yari mu ntumwa Habyarimana yoherezaga i Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo zimusabire ubufasha bwo kurwanya ingabo za RPA Inkotanyi.

 

Nyuma yo mu 1994, Reyntjens yasohoye igitabo gishinja ingabo za RPA Inkotanyi guhanura indege ya Habyarimana. Yavugaga ko yabonye imbunda zayirashe misile, nyamara impuguke mu bya misile zo ntizigeze zibona ibimenyetso. Kuva icyo gihe, icyo inyandiko ze ku Rwanda ziba zigamije kiragaragara.

[mc4wp_form]