Umugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, witwa Shanitah Namuyimbwa, uzwi ku izina rya Bad Black, yasabye abakobwa kujya bagenzura, bakitegereza mu bibuno by’abakunzi babo, kugira ngo bamenye uko ubusugi bwabyo buhagaze.
Uyu mubyeyi abinyujije kuri paji ye ya Instagram, yagiriye inama abakobwa, yemeza ko gukora ibi byabafasha kutisanga bashakanye n’abagore bagenzi babo.
Yagize ati: “Mubigire nk’ibintu bisanzwe, mubikore maze mujye mugenzura ubusugi bw’ibibubo by’abakunzi banyu b’igitsinagabo. Muri ibi bihe nta wamenya ushobora kwisanga ukundana n’umugore mugenzi wawe.”
Abakoresha imbuga nkoranyamabaga muri Uganda basamiye hejuru igitekerezo cye, bavuga ko yacaga amarenga ku rukundo ruri hagati y’undi mugore uzwi cyane witwa Prima Kardarshi n’umukunzi we bivugwa yaba abana n’abo bahuje igitsina.
Abamukurikira na bo bibajije uko bazajya bagenzura ubusugi bw’ibibuno by’abakunzi babo, umwe ati: “Ubwo abakobwa batangire kutujomba intoki?”
Bad Black aravuga ibi mu gihe muri iyi minsi muri Uganda ndetse no ku Isi muri rusange hari ab’igitsinagabo bavugwaho, abandi bakiyemerera ko bakundana n’abo bahuje igitsina.
Uyu mugore akunze kugaruka ku mbuga nkoranyambaga agira inama abazikoresha, yibanda cyane ku bibazo by’ubuzima busanzwe by’umwihariko imibanire.
Bad Black yigeze gufatirwa i Kanombe ku Kibuga cy’Indege mu Kwakira 2016. Ibyo yari akurikiranweho ntibyahise bimenyekana.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda icyo gihe, Damas Gatare yemeje ayo makuru. Nyuma byaje kumenyekana ko yashakaga gutoroka ubutabera ngo atakurikiranwaho ibyaha by’ubwambuzi yari akurikiranweho.