YouTube iri gutekereza gutanga miliyoni z’amadolari ku bamwe mu bakora content bakomeye, mu rwego rwo kubashishikariza gukomeza gushyira content yabo kuri YouTube aho kuyijyana ku zindi platform nka Netflix.
Nk’uko Business Insider yabitangaje, ishingiye ku makuru y’abantu bazi ibiganiro biri hagati y’impande zombi, YouTube iri gutekereza gutanga amafaranga menshi n’izindi nyungu ku bakora content bemera ko content yabo idashyirwa ku zindi platform zihanganye na yo.
Ibi byaba ari impinduka ku buryo YouTube isanzwe ikorana n’abakora content, kuko akenshi ibinjiriza amafaranga binyuze mu kugabana amafaranga ava mu matangazo yamamaza aho kubishyura amafaranga menshi kugira ngo babe exclusive kuri yo.
Raporo ivuga ko izo nyungu zishobora kuba zirimo amafaranga menshi, ubufasha mu kwamamaza ndetse n’ubufatanye mu kubona abamamaza.
Iyi gahunda ije mu gihe Netflix nayo iri kongera gushora amafaranga muri content ikorwa n’abantu basanzwe bafite abakurikira benshi kuri internet.
Netflix imaze igihe ishaka gukurura bamwe mu bakora content n’abakora podcasts bakomeye, harimo no kubaha amasezerano yo gushyira content yabo kuri Netflix ku buryo bwihariye.
Ibi bishobora gutuma habaho ipiganwa rikomeye hagati ya YouTube na Netflix mu gushaka abakora content bakomeye bafite miliyoni z’ababakurikira.
Business Insider ivuga ko ibiganiro bikiri mu ntangiriro kandi ko amafaranga n’amasezerano ashobora gutandukana bitewe n’umuntu cyangwa itsinda ry’abakora content.
Source: Business Insider.