Kuva intambara yongeye kubura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu bitandukanye byakunze gushinja u Rwanda gufasha M23, ingingo rwahakanye inshuro nyinshi, gusa ubuyobozi bugashimangira ko bwumva impamvu abagize uyu mutwe bahisemo gufata intwaro.
Uku gushyigikira M23 bigera no mu baturage benshi bo mu Karere k’Ibiyaga bigari barimo n’Abanyarwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamategeko akaba n’Umushakashatsi, Gatete Ruhumuliza, yagaragaje ko hari impamvu nyinshi zituma hari Abanyarwanda bashyigikiye umutwe wa M23, mu rugamba urimo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gatete yavuze ko ubuyobozi bwa RDC bugaragaza imbaraga nke mu gufasha abaturage b’icyo gihugu bavuga Ikinyarwanda, bakunze guhohoterwa kugira ngo bakurwe mu butaka bwabo.
Ati “Abantu bo mu Burasirazuba bwa Congo ni Abahutu, ni Abatutsi, ni Abatwa. Abo bantu bakora imyuga ikurikira: Barahinga, bakorora, bakanabumba. Guhinga, uba ukeneye ubutaka bunini, korora uba ukeneye ubutaka bunini, kubumba uba ukeneye ibumba. Ibyo rero ntabwo bijyanye n’abantu bashaka gucukura.”
Yavuze ko bitewe n’uko gakondo y’abo bantu ari ubutaka bufite umutungo kamere uhagije, hari abandi bantu bifuza kubirukana kugira ngo bacukure amabuye y’agaciro.
Ati “Ntabwo Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bashobora kuba ahantu abantu bashaka gukorera umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro, ugomba kuhabirukana, bagakwira imishwaro, nurangiza ubone ubwo butaka kubera ko Abazungu ntabwo batekereza Abanye-Congo, iyo bavuga Congo ntabwo bumva abantu, bumva zahabu, coltan, diamond.”
Uyu munyamategeko yavuze ko Leta ya Congo itita ku baturage, icyo ishyira imbere ari amabuye y’agaciro.
Ati “Iyo wumva Tshisekedi avuga, nta bantu aba avuga. Congo ntihari, nta bantu, abantu bavugwa nyuma, babanza kuvuga amabuye. Uzareba [amatangazo] Abazungu bavuga. Ngo M23 yafashe ahantu, ntabwo bavuga ngo yafashe ahantu hari Abarega cyangwa Abahunde, oya, [bavuga ko] yafashe ahantu hari coltan, hari lithium, bazi ko ari iwabo wa lithium, ntabwo ari iwabo w’abantu bahatuye.”
Yongeyeho ko ubu bucukuzi butagirira umumaro abaturage, ahubwo bubahindura abacakara.
Ati “Abanyarwanda, imibereho yabo, ntabwo yemerera abiba n’abacukura. Birukanye Abatutsi bari bahari, Abahutu bari bahari barabakandamiza, babahindura abantu bacukurira abandi amabuye y’agaciro. Buriya FDLR icyo yakoraga cyane ni ugucukura amabuye y’agaciro, icukurira abandi bantu. Babahinduye abacakara. Buriya mu bantu M23 igiye kuvugira, ni abantu bose muri rusange, batari Abatutsi, n’abandi Banye-Congo bari aho kugira ngo bagire uburenganzira.”
Yakomeje ati “Iyo uhanyuze, birababaje! Hari hoteli bigeze bubaka? Hari kaminuza? Hari umuhanda bubatse? Abantu birirwa bacukura amabuye ajya mu bazungu, babaye abacakara, icyo ni cyo M23 idashaka, icyo ni cyo Abazungu badashaka [ko M23 ikora].”
“Ntabwo bashaka ko M23 iza kubera ko niza, nta mucakara uzongera [kubaho]. Yaba Umututsi, Umuhutu, Umushi, Umurega n’abandi bose…bose bazaba abantu, ariya mabuye y’agaciro azagirira akamaro ba nyirayo kandi azajya acukurwa mu buryo bwumvikana, ahandi haragirwe, [ahandi] hahingwe.”
Impamvu M23 yirengagizwa
Gatete yavuze ko M23 itarwaniye uburenganzira bw’abaturage, nta cyahinduka, kandi ko Abanyarwanda bumva impamvu yayo kuko bafitemo bene wabo.
Ati “Nta muntu ukwitayeho. M23 nitavugira bene wabo, nta wundi muntu uzavugira bene wabo. Abantu bavuga ngo u Rwanda rufasha M23, ntabwo ari u Rwanda, ni Abanyarwanda kuko dufite babyara bacu hariya. Ubuse mubyara wanjye uri muri M23, ansabye amafaranga ngo agure inkweto, kubera ko imbeho yamwishe cyangwa ikoti, sinabimuha? Ngo ni uko Leta y’u Rwanda itabishyigikiye?”
Yavuze ko Abanyarwanda benshi bafitanye isano n’abakomoka mu Burasirazuba bwa RDC.
Tshisekedi ntashobora kwirengagiza ibiganiro
Perezida Felix Tshisekedi yakunze kuvuga ko ataganira na M23, icyakora Gatete akavuga ko iyi ntambara igomba kuzarangizwa n’ibiganiro.
Ati “Ibiganiro ni byo bizatanga ibisubizo. Nta ntambara ibaho ku Isi itarangizwa n’ibiganiro, tutitaye ku mico n’imyifatire ya Tshisekedi. Erega mu biganiro, rimwe na rimwe bakwemeza ibintu, kuko nta jambo ufite. Azajya kugera umunsi w’ibiganiro nta n’ijambo akigira. Bamubwire bati ‘dore uko bizagenda, urakurikiza ibi n’ibi, niwanga, tukurase, twongere tukurase bwa kabiri. Ibiganiro ni byo bizarangiza ibiganiro.”
Ku bijyanye n’ibihano byafatiwe u Rwanda, Gatete asanga “Ibihano bihabwa agaciro n’uwabihawe, ntabwo ari ubitanga. Iyo wizeye ko amakiriro n’imibereho yawe, uyihaye undi muntu, ubwo uba umuhaye n’ubushobozi bwo kuguhana. Kuguhana, uhanwa n’uguhaka, n’ugutegeka n’ukuyobora n’ugutunze. Iyo ubwira umuntu uti ‘nditunze ndi umugabo hano iwanjye’, [ntabwo yaguhana].”
Yashimangiye ko ikintu gikomeye ku Banyarwanda, ari ukugira ubumwe, ati “Kudufatira ibihano [byagira ingaruka zikomeye] ni ukuduteza Abanyarwanda bagenzi bacu. Umbwiye ngo kuva uyu munsi, Abanyarwanda bagiye gusubiranamo, byaba ari ibihano koko. Ariko ibivuye mu Bazungu? Ariko twebwe turahinga tukihaza mu biribwa, dufite ubushobozi bwo gucuruza ibyo dufite bike, kandi ntabwo imitungo dufite, igurishwa hariya [mu gihugu byashyiriyeho ibihano ku Rwanda cyangwa bibiteganya].”
Yagaragaje ko u Rwanda rwubatse ubushobozi bushobora gutuma rudakoreshwa ibiri mu nyungu z’amahanga kubera gutinya ibihano rwafatirwa.
Ati “Twebwe tugurisha ikawa n’icyayi, dufite amabuye y’agaciro, dufite ubukerarugendo, dufite urwego rw’amabanki, dufite ikigo gitwara abantu mu kirere [ntabwo itwara abantu bose], twebwe turacuruza, abatazashaka kugura ibintu byacu, turabashimira, reka dushake abandi bakiliya.”
Yakomeje avuga ko inkunga z’amahanga zitagira uruhare rufatika mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, ati “Ayo mafaranga akora ibintu bitihutirwa kuri twebwe, twebwe dufite ibyihutirwa [dushaka]. Ugira ngo hari umuntu uduha amafaranga y’imfashanyo yo kubaka [BK] Arena, ugize hari udufasha kubaka stade, kuzana Formula 1 mu Rwanda, guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda, kubaka ibigo by’ubushakashatsi mu Rwanda? Ntawe… amafaranga y’imfashanyo ntabwo agera mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.”
