Uko iminsi yakomezaga kwicuma niko ubuzima bwagendaga buba bubi cyane mu muryango wa MUTESI,indaro mbi kurya bigoye cyane akaba aribwo buzima we na musaza we mutoya bahanganye nabwo, kā€™urundi ruhande kubera ubwiza nā€™itoto rye, ikimero nā€™uburanga bimuranga aho anyuze hose, bigatuma buri musore wese yifuza kumuvugisha byanarimba bakagirana umubano urenzeho, ariko bikaba bigoye cyane kuba bamugeraho, kuko umwanya we wose yawumaraga ashakisha amaramuko, kuko yabaga arwana no kugira ngo musaza we muto HONORE, akomeze abeho neza ndetse anareba ko yaziteza imbere.

 

Umunsi kā€™umunsi niko MUTESI yavaga murugo akajya gushakisha ubuzima, aho kuba ataragize amahirwe yo kujya mu ishuri yabaga ari umucuruzi wā€™amafu yā€™igikoma ndetse ku ruhande acuruza nā€™imboga mu isoko rya Nyabugogo, ariko kubera ubushobozi buke yari afite kandi ubuzima butamworoheye,agataha mu Gatsata ahaba amazu ya makeya, kuko niho yabashaga kubona ibyo kurya bisagutse ku mafranga yakuraga mu bicuruzwa bye ndetse no kwita kuri HONORE. Uko MUTESI yavaga murugo mu gitondo akajya Nyabugogo mu isoko, nā€™uburyo yirirwaga azenguruka isoko ashaka abakiriya kugeza nimugoroba atashye nā€™amaguru agasubira mu Gatsata.

KANDA HANO WUMVE IYI NKURU MU BURYO BW’AMAJWI

 

Niko isura ye yari imenyerewe cyane muri iyo mihanda, cyane cyane kubayihoramo nabayinyuramo ndetse nabayigendamo mu masaha nawe aba ari kuyigendamo, ariko si uko ariwe wabaga ari muri izo nzira wenyine, ahubwo nuko afite itandukaniro ryā€™abandi bantu bā€™igitsinagore, aho bimenyerewe ko umukobwa muto ufite indoro nkiye,ikimero nkā€™icye ndetse nā€™ama taille nkaye, wese aba yambaye nkā€™umuntu ugezweho, cyane cyane uhereye ku myambaro ndetse nā€™inkweto nā€™uburyo yasize amabara ku mubiri we, ndetse no kugenda mu modoka nziza,ariko kuri MUTESI we, kubera akazi yakoraga nā€™ubushobozi yari afite, ntabwo byamwemereraga kuba yakwambara bene ubwo buryo, kuko imyambarire ye yari amajipo maremare ageze ku birenge, imipira ifunze mu ijosi yā€™amaboko, ndetse nā€™igitambaro mumutwe.

 

MUTESI kandi akaba anamenyereye kugenda munzira nā€™amaguru cyangwa se agatega igare, ariko ntibibuze buri umubonye wese kubona ko ari imwiza, kuko bitabuzaga inzobe ye gushashagirana, ndetse nā€™amataye ye kugenda yizunguza hirya no hino, aribyo byatumye abagabo hafi ya bose ariko uhereye kuri bamwe baba bagenda no mu mamodoka ndetse nama moto,kubona ubwiza bwa MUTESI kuko bwarabakururaga, intambara mu mitima yabagabo nabasore ziratangira, bose intego ari imwe kugera kuri MUTESI, ndetse abā€™inkwakuzi batangira kujya bamwegera bamubwira ko ari mwiza, bakamubwira ukuntu ateye neza kandi aramutse abahaye amahirwe bakaba inshuti nawe rwose atazabyicuza.

 

Kuri MUTESI we si uko yabyumvaga, kuko intego ya mbere kwari ugushaka uko arabaho uwo munsi bimwe bita igeno ryā€™umunsi, akita kuri musaza we mutoya HONORE ndetse agakora nuko ashoboye kose ahazaza hakazaba heza kuri bo bombi, cyane ko nta bundi bushobozi bagiraga. Uko iminsi yagendaga yicuma niko abagabo nā€™abasore bari baraciye igikuba kuri MUTESI, bakomeza bamwinginga ngo ababere inshuti, ndetse bamwe na bamwe bakamwaka numero ye kugira ngo bajye bamuhamagara bamusuhuze, ariko byose nta kindi kintu bigamije uretse kuba bamukunda gusa bakamukundira ubwiza nā€™uburanga bwe bivanze nā€™ikimero yari yifitiye, noneho uburyo umubiri we watembaga itoto ntago wabashaga kwiyumvisha ko ari umwana wā€™umukobwa wanyuze mubuzima bugoye, ndetse nā€™ibigeragezo bikomeye cyane.

 

Buri uko MUTESI yatahaga yasangaga HONORE avuye ku ishuri aho yigaga mu mashuri abanza, akamubaza uko umunsi wagenze, HONORE kamubwira uko byose bimeze, akamusaba kwiga cyane kuko naba umuhanga aribwo azagera kuri byinshi ndetse bakanahindura ubuzima, HONORE nawe akamubwira ko izo nama azazikurikiza, ubundi MUTESI akamusaba gukora imikoro anamwihanganisha kuba ataramufasha kuko atigeze yiga.

 

Ubwo bamaraga kurya ninjoro niko MUTESI yasohokaga hanze, agahagarara ku muryango wā€™inzu babamo ubundi agahanga amaso ye ku ijuru, agatangira kuzenga amarira ku maso ye, ari nako avuga amagambo yā€™amaganya atakambira Imana ngo ibakure muri ubwo buzima barimo, kuko nubwo yacuruzaga siko byagendaga neza, cyane ko mu isoko wasangaga harimo abacuruzi benshi umunsi ukira atabonye abakiriya. Gusa ariko nyuma yā€™iminsi mikeya cyane, niko MUTESI ubuzima bwe hatangiye kwivangamo abandi bantu, biganjemo abasore cyane cyane nubwo abagabo bataburaga nabo.

 

Umunsi umwe MUTESI ari mu isoko ategereje abakiriya nkā€™abandi bacuruzi bose, yagiye kubona abona havuyeyo umusore wambaye neza, bigaragara ko Atari umusore usanzwe, ariko ibyo ntiyabyitaho kuko ntiyigeze atekereza ko uwo musore yaba ariwe aje kureba muri iryo soko ryose, ariko mukanya gatoya atungurwa no kubona umusore amugezeho, amuhereza ikiganza MUTESI nawe amubwira muri ya magambo yā€™abacuruzi ati ā€œKARIBU kiriya.ā€

 

Umusore yamaze gusuhuza MUTESI nā€™ikiganza kumurekura biranga, MUTESI atangira kwibaza kuri uwo musore umufata ikiganza ntamurekure, aba aribwo azamura amaso aramwitegereza cyane, iyo ndoro ya MUTESI uko itwara umusore, umusore nawe amaso ye ayahanga MUTESI ubudahumbya, ibyo kuba bafatanye ibiganza byo bamera nkababyibagiwe, ahubwo bakomeza kurebana cyane, hashize igihe kitari gitoya abandi bacuruzi bari mu isoko batangiye kujujura, nibwo MUTESI yabonye ko afashwe ikiganza cye nā€™uwo musore wari wamurangariye, abona kumera nkushyizemo imbaraga kugira ngo amurekure, mu kumara kumurekura MUTESI yitegereza ikiganza cye, ahita abona yamusize ifu ku kiganza, atangira amwiseguraho amubwira ngo amwihanganire, kuko atabishakagaĀømaze abimubwira amuha nā€™igitambaro cyo kwihanagura.

 

Ako kanya umusore yakiriye igitambaro ariko amaso ye akiyahanze kuri MUTESI, MUTESI mu masoni menshi cyane amubaza icyo ashaka mubyo ari gucuruza, umusore mu gushidukira hejuru amusubiza ko ashaka amafu yā€™igikoma avanze, ndetse nā€™imboga kuruhande, MUTESI yamubajije ibyā€™amafranga ashaka, umusore amubwira ibyo ashaka MUTESI atungurwa nā€™uburyo umusore amuguriye hafi ya byose,kuko ibyo yari asigaranye byari kumucyura hakiri kare cyane, nuko umusore amaze kugura yishyura MUTESI, ahita amubwira ko yamuha numero ye kugira ngo ajye amuhamagara amubaze niba yaje gucuruza maze amugurire cyangwa amurangire abakiriya.

 

MUTESI yamusubije ko atajya asiba mu isoko, bityo Atari ngombwa kumuha numero kandi nā€™ubundi igihe cyose yaza yahamusanga, umusore amubwira ko igihe cyose atariwe uzajya aza guhaha, bityo amuhaye numero yajya ayiha nabandi igihe yasanze ibintu acuruza ari byiza cyane ko kuba atanga byinshi bigaragara. Ako kanya abandi bacuruzi babonye ko MUTESI bari gusa nkabamwingingira gutanga numero, bahita bamubaza impamvu adatanga numero ngo bazajye bamuteza imbere, MUTESI kubera igisebo cyā€™abandi bacuruzi atanga numero, umusore amubaza uko yitwa amusubiza ko yitwa MUTESI, umusore ahita ahamagara numero ya MUTESI, aga telephone kari kabitse mu gakapu kadoze mu bitenge gahita gasona, agakuramo umusore amubwira ko ariwe umuhamagaye nawe amubikire numero,kugira ngo atazamuhamagara akamuyoberwa.

 

MUTESI nawe yamubajije uko yitwa, umusore amubwira ko yitwa BENJAMIN, ariko nashaka kuri numero ye yandikeho BEN. Ako kanya MUTESI yamaze kwandika numero ye BEN ashaka guterura ibyo yari amaze kugura,kubera uburyo byari byinshi MUTESI ahita abona ko agomba gutwaza umukiriya akamugereza ku muhanda, koko aba ariko abikora, aramuteruza ubundi ageze kumuhanda BEN amwereka aho abirambika imbere yā€™imodoka. Ako kanya BEN yahise afungura inyuma hā€™imodoka aterura bya bintu byose yaguze ahita abishyiramo, nuko MUTESI agiye kumusezeraho ngo asubire kureba ibyo ari gucuruza,

 

BEN: MUTESI,ni ukuri uri umwana mwiza pe. Kandi ntakubeshye urantunguye cyane.

MUTESI: urakoze cyane, ariko se ngutunguye gute ko ibyo nkoze byose ari akazi kanjye?

BEN: ntago Wabasha kubyumva ukuntu nishimiye uburyo umperekeje kandi ndi umukiriya usanzwe uje bwa mbere, nukuri sinabona uko ngushimira rwose.

MUTESI: gusa urakoze cyane ariko ntanubwo bikomeye kuko nā€™abandi bakiriya turabatwaza.

BEN: gusa ariko ntanakubeshye ufite akazina keza, njye nanagakunze. Ariko se buriya ntago byakunda ko njye nawe twajya twiganirira?

MUTESI: rwose nta kibazo na kimwe bitwaye, kuko akanya kanini mba ngafite iyo ntari kwakira abakiriya.

BEN: naho nimugoroba ugeze mu rugo?

MUTESI: nimugoroba nabwo iyo ndangije guteka mba mfite akanya gato mbere yo kuryama.

BEN: woooww, urakoze cyane, ubwo nzajya nkwihamagarira tunamenyane rwose. Gusa nizere ko nta muntu nzaba mbangamiye ndi kumurira umwanya.

MUTESI: ubwo se mushatse kuvuga iki?

BEN: nyine nko kuba mbangamiye umukunzi wawe, nkaguhamagara nko mu gihe cyo kuguhamagara kwe.

MUTESI: uuhh, yewe uransekeje. Rwose humura nta mukunzi ngira, kandi niyo naba mufite ntago byatuma ntavugana nabandi.

 

Icyo gisubizo cya MUTESI cyabaye nkā€™igicangacanga BEN kuko ntakindi yari agamije abaza MUTESI gutyo uretse kumenya niba afite umukunzi, BEN aba murujijo ariko nko ku musore uhuye nā€™umukobwa bwa mbere ntiyamubaza byinshi, ahubwo ahita yifatira gahunda yo gutaha ubundi akaza kuvugana na MUTESI kuri phone, nuko amusezeraho ubundi yinjira mu modoka arataha. MUTESI nawe yagarutse mu isoko agera aho acururiza abandi bacuruzi batangira kumuserereza, bamubwira uburyo asigaye yiyemera kubwo kuba igihe cyose abasore nā€™abagabo bamwegereye atekereza ko baje kumutereta, ibyo akabishyirwamo umuhate no kuba abantu bose bamubwira ko ari mwiza, atekereza ko inzobe ye inyerera ndetse nā€™ikibuno cye kinini aricyo kiba kibazanye, nyamara baba baje kwihahira, MUTESI abura ikintu abasubiza, uretse ko yababwiye ko akami ka muntu ari umutima we bityo batazi ibye.

 

Uwo munsi yakomeje gucuruza bisanzwe, kugeza ubwo yaje kumara ibyo yari afite mbere yā€™amasaha yari asanzwe atahiraho, akishima cyane kuba BEN yamuzahuye ubundi agataha, ariko nkā€™ibisanzwe munzira ntabure abamubwira ngo bamuhe lifuti, ariko we yihitiramo kwitegera akagare kamugeza hafi yā€™iwabo, kuhagera akazamuka nā€™amaguru. MUTESI akigera murugo phone ye yarasonye, mu kureba umuhamagaye abona ni BEN, aramwitaba amubaza amakuru, MUTESI amusubiza ko amakuru ari meza nta kibazo, BEN amubwira ko ari kumushimira kubwo kuba yamugurishije neza, ikirenze nā€™ibyo mama we yari ari guhahira akaba yishimiye ibicuruzwa yamuzaniye. MUTESI yumvise harimo gukabya cyane, gusa ntiyabigira impamvu nawe amubwira ko amushimiye, nuko amubwira ko azagaruka kumugurira mama we akibimara. Bamaze kuvugana MUTESI ajya mu mirimo yo murugo.

 

Kā€™urundi ruhande BEN aho yari ari, yari kumwe nā€™umusore winshuti ye barimo kuganira,

JAKE: gusa njye ndabona ibyo uri gukora byagakozwe natwe tukiri abasore, kuko wowe wamaze gushaka umugore wawe kandi arakubereye, ntago nzi impamvu wakwiruka ku mukobwa wundi, umugore wawe abimenye wamubwira iki?

BEN: nshuti yanjye wowe iturize ntago wabyumva,impamvu uvuga gutyo nuko MUTESI utaramubonaho, urumva, ariko nawe uramutse umubonyeho nibwo wakumva ko ugomba kumutereta uko byagenda kose, kandi ndakwizeye uri inshuti yanjye, keretse niba ugiye kumbwira ko utazongera kuntiza imodoka ngo njye kwiyerekana, kandi nawe urabyumva ningera ku rwego rwiza njye na MUTESI umenye ko uzantiza ninzu yawe nkayimwereka nkā€™inzu tuzaturamo njye nawe tumaze kubana.

JAKE: nakubwira iki upfa kubikora neza kuburyo njye ntazabigaragaramo, ikindi njye rwose ntago nakwiruka ku mukobwa kubera ubwiza bwe, bene bariya bakobwa baba bafite amabanga menshi yihishe ku buzima bwabo, noneho ikiri kunyica ni uburyo umugore wawe atakunyuze mutaramarana nā€™imyaka 3, ubuse nimumara kubyarana mufite abana noneho uzaba ukimureba?

 

BEN: kuba ndi kugenda kuri MUTESI si uko ntakunda umugore wanjye nshuti yanjye, ariko nawe ndakubwira ko uramutse ubonye Mutesi abandi bagore bose wabahurwa, mubona bwa mbere mu muhanda ngiye mukazi mu igaraje nibwo natangiye kumwifuza, noneho uburyo yuriye igare ama taille agatingitira hirya no hino, sha reka mbireke.

 

JAKE na BEN bakomeje kuganira kuri MUTESI cyane, ari nako bari gusangirira icupa kwa JAKE, mu gihe MUTESI we yari ari murugo ari kuganira na HONORE musaza we muto, ari nako arimo guteka kwawunga yo kurarira, arangije ateka nā€™imboga zo kuyirisha, mu gihe asoje byose bagiye kurya BEN aramuhamagara, MUTESI ntiyazuyaza kumwitaba cyane ko phone ye ntabandi bantu yagiraga bamuhamagaraga cyane,

BEN: umeze ute se MUTESI mwiza?

MUTESI: ariko nawe rwose urakabya, ubwo se ubwiwe niki ko ndi mwiza utananzi?

BEN: ahubwo se ninde muntu utazi ko uri mwiza rwose? Umeze neza se?

MUTESI: meze neza nta kibazo urebye, namwe se mumeze neza?

BEN: ese ko kuva kare naza kuguhahira uri kumpamagara mu bwinshi kandi ndi umwe ibyo byubahiro ni ibyiki?

MUTESI: ariko njye ababyeyi banjye bantoje kubaha buri umwe wese, niyo mpamvu.

BEN: ndumva ababyeyi bawe rwose ari abantu beza.

MUTESI: bari abantu beza.

BEN: bari? Ntago bakiriho?

MUTESI: yego ntago bakiriho, baransize barigendera, Imana yarabatwaye.

 

Uko kuganira ku babyeyi ba MUTESI na BEN byatumye bamera nkabahuje urugwiro cyane, kuko BEN yafashe akanya ko kumwihanganisha MUTESI na musaza we HONORE, noneho iyo umuntu azi amateka yawe akaguhuza nawe, biba byoroshye cyane kubona urwitwazo rwo kukwiyegereza hafi ye. Uko iminsi yakomezaga kugenda, niko BEN na MUTESI bagendaga bamenyerana, ndetse rimwe na rimwe BEN akajya guhahira MUTESI mu isoko avuga ko ari ibya mama we umutumye, noneho BEN aba umukiriya wā€™imena, ariko byose byose ari ugushaka kumwiyegereza, kugeza ubwo MUTESI yatangiye kwiyibagirwa ubwe, noneho agafata BEN nkā€™inshuti magara kuri we bitewe nā€™ukuntu yamufatagaā€¦ā€¦ā€¦. Ntuzacikwe nā€™agace ka 02| Duhe igitekerezo kuri iyi nkuru unyuze kuri Whatsapp yacu UKANZE HANO cyangwa se Instagram yacu UKANZE HANO.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Ā©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved