Kuri uyu wa kane tariki 21 Nzeri 2023, ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro hagiye kubera urubanza ruburanishirizwamo Kazungu Denis w’imyaka 34 y’amavuko, aho akurikiranweho kwica abantu-biganjemo abakobwa bakiri bato akabahamba mu rugo yari atuyemo. Kazungu yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kuwa 5 Nzeri 2023 mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe.

 

Nyuma y’uko Ubugenzacyaha bushyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Kazungu, yahise ishyikirizwa urukiko aho akurikiranweho ibyaha bigera ku 10 birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

 

Kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 Kazungu agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku minsi 30 kugira ngo hakomeze hashakishwe niba yaba yarakoze ibyaha byisumbuye kubyamugaragayeho, aho akurikiranweho kandi ibyaha birimo ubujura bukoresheje Kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa.

 

Amakuru yavuze ko mu nzu Kazungu yabagamo hagasangwa icyobo yahambagamo abo yishe, hasanzwemo imibiri 12 y’ab’igitsinagore 11 n’umwe w’igitsinagabo aho Kazungu yaje kwemera ko babiri yabatetse mu isafuriya ari nayo mpamvu imibiri yabo itigeze igaragara.

 

Mu ibazwa ry’ubugenzacyaha, Kazungu yavuze ko abakobwa yabashukashukaga mu kabari akabazana aho atuye akabasambanya, nyuma akabambura utwabo turimo ama terefone, amafaranga n’imibare y’ibanga ya Mobile money na Banki ubundi akabica. Havuzwe ko kandi umusore yishe basaga cyane, akaba yarashakaga ibyangombwa bye ngo ajye abigenderaho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.