Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku mabwiriza mashya agamije kugabanya uburenganzira bwo kubona ubwenegihugu ku bana bavukiye muri Amerika.

 

Aya mabwiriza yashyizweho umukono ku wa Kane, tariki ya 6 Kanama 2026.

 

Aya mabwiriza aje nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwanze gahunda ya mbere ya Trump.

 

Urukiko rwafashe icyo cyemezo ku wa 30 Kamena 2026.

 

Trump yari ashaka guhagarika ubwenegihugu ku bana bavukiye muri Amerika mu gihe nta mubyeyi wabo ari Umunyamerika cyangwa ufite uburenganzira bwo gutura burundu muri icyo gihugu.

 

Abana b’abimukira bari mu byibandwaho

 

Trump amaze igihe anenga uburyo ubwenegihugu buhabwa abana bavukiye muri Amerika.

 

Yibanda cyane ku cyo yita “birth tourism.”

 

Iri jambo rikoreshwa ku bantu bajya muri Amerika, cyane cyane abagore batwite, bagamije kubyarirayo kugira ngo abana babo babone ubwenegihugu bw’Amerika.

 

Ubuyobozi bwa Trump buvuga ko ubwo buryo bugomba guhagarikwa.

 

Amabwiriza mashya areba bande?

 

Amabwiriza mashya yibanda ku byiciro bimwe by’abantu,muri byo harimo abana b’abakozi ba za guverinoma z’amahanga.

 

Harimo kandi abana b’abantu bashyizwe mu cyiciro cyiswe “alien enemies.”Ubuyobozi bwa Trump buvuga ko ibyo byiciro bitandukanye na gahunda ye ya mbere.

 

Abatavuga rumwe na Trump barabyamaganye

 

Ariko imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira yamaganye aya mabwiriza.

 

Umuryango ACLU uvuga ko ashobora kongera kujyanwa mu nkiko.

 

Abanenga Trump bavuga ko aya mabwiriza ashobora kuvuguruza ibisanzwe bizwi ku bijyanye n’ubwenegihugu bwo kuvukira muri Amerika.

 

Ikibazo gishobora kongera gusubira mu nkiko.

 

Itegeko Nshinga rya Amerika, cyane cyane ingingo ya 14 izwi nka 14th Amendment, rimaze igihe kinini rishingirwaho mu gutanga ubwenegihugu ku bantu benshi bavukiye muri Amerika.

 

Gusa hari ibyiciro bike bitandukanye n’iri hame.Muri byo harimo abana b’abadipolomate b’amahanga.

 

Kubera izo mpaka, ikibazo cy’ubwenegihugu bwo kuvukira muri Amerika gishobora gukomeza kujyanwa mu nkiko.

 

Kugeza ubu, ntabwo Trump yakuyeho burundu ubwenegihugu bwo kuvukira muri Amerika.

 

Ahubwo yashyizeho amabwiriza mashya agamije kugabanya uburenganzira bwo kububona mu byiciro bimwe.

[mc4wp_form]