Umugabo witwa Kubwimana Theophile w’imyaka 25 y’amavuko yatemye mu mutwe nyina wabo witwa Hitimana Anastasie w’imyaka 54, abonye adapfuye aramucocagura umubiri wose kugeza ashizemo umwuka. Ibi byabereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ntongwe mu kagali ka Nyakabungo.

 

Ibi bikimara kuba inzego z’umutekano zahise zifata Kubwimana ushinjwa kwica nyina wabo zimujyana kuri sitasiyo ya Polisi iherereye mu murenge wa Ntongwe nk’uko byemezwa na Gitifu w’uyu murenge, Nahayo Jean Marie icyakora akavuga ko icyo Kubwimana yajijije nyina wabo kitaramenyekana.

 

Umurambo wa nyakwigendera Anastasie wajyanwe ku bitaro bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.