Mu ijoro rishyira tariki 5 Ukwakira 2023 umusore wo mu karere ka Gatsibo yarwanye na Se bapfa ko yari agiye gukubita nyina ifuni mu mutwe biza kurangira uyu musaza yitabye Imana. Amakuru avuga ko uyu musaza yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we kuburyo iyo barwanaga umusore wabo babanaga ari we wabakizaga.
Ngo ubwo uyu musaza yashakaga gukubita nyina w’uyu musore ifuni mu mutwe yamuhushije ayikubita uyu musore ku mutwe, intandaro y’aya makimbirane akaba ari inka uyu musaza yagurishije bakamwongera amafaranga nk’uko bivugwa na Gitifu w’umurenge wa Kageyo w’umusigire, Tuyiringire Leonard.
Umusaza bamuguraniye inka bamuha into bamuha n’amafaranga ibihumbi 20frw, ahaho umugore we ibihumbi 10frw ariko umusore we ashaka ko nawe bamuha ibihumbi 5frw ariko arayamwima, nibwo umusaza yagiye mu kabari mu gutaha ataha atonyanya umugore we amubaza impamvu atatetse, nibwo yashatse kumukubita ifuni mu mutwe umugore ahungira mu cyumba cy’umuhungu we umusaza agiye kumukubita ifuni arahusha ifata umuhungu we ku mutwe arakomereka.
Gitifu Tuyiringire yakomeje avuga ko abanyerondo bahise baza barabakiza ndetse bashaka kujyana uwo musaza kwa muganga ngo kuko ari we wagaragaraga ko ameze nabi ariko umugore we arabyanga ahubwo asaba ko bajyana umuhungu we kuko ari we abona atameze neza, nibwo abanyerondo bahise bagenda bose babasiga aho.
Bwakeye umugore ahamagara umukuru w’Umudugudu amubwira ko umugabo we yapfuye ndetse bakeka ko nyuma y’uko abanyerondo babasize hari ibindi bintu bakoreye umusaza akaba aribyo byamuviriyemo urupfu, kuri ubu umusore na nyina bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngarama mu gihe umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya Ngarama ngo usuzumwe.