ibyakurikiye nyuma y’uko abantu barindwi basenye igipangu cy’umuturage wo mu Karere ka Kamonyi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2023, ahagana saa moya bivugwa ko aribwo aba bantu barindwi bakoze urwo rugomo bagasenyera undi muturage. Aya makuru yemejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ko aba bantu bose batawe muri yombi n’Urego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

 

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko bamenye amakuru bakihutira kujyayo bahageze bafata abagera kuri barindwi, kugeza ubu bakaba bari mu maboko y’Ubugenzacyaha. Yagize ati “ubu hari gukorwa iperereza kuko icyatumye basenyera uyu muturage ntabwo cyari cyamenyekana.”

 

Dr Nahayo avuga ko impamvu yateye aba bantu gukora igikorwa nk’iki kibi baza kuyimenya bivuye kucyo iperereza ryagezeho. Ndetse uyu muturage wasenyewe aka yavuze ko nta kibazo afitanye n’abamusenyeye. Yagize ati “Impamvu bakoze ibi byose nibo babizi turabimenye nyuma y’iperereza byose.”

Inkuru Wasoma:  Umugabo akurikiranyweho gusambanya umukobwa yibyariye ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

 

Umuturage wasenyewe igipangu yitwa Nzeyimana Jean, akaba yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE ko igipangu basenye ari icyo inzu yaguze muri cyamunara, kingana na metero 100(100m) hanyuma abana b’uwo bakiguze bamushoraho imanza baraburana, batsinzwe banga kunyurwa n’imyanzuro y’inkiko. Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Mugina.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka