Abacuruzi basobanuye ikintu gitera kubura no guhenda kw’ibirayi kandi babifite

Abaturage batuye mu Mujyi wa Muhanga, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibura ry’ibirayi guhera ku wa Kane w’iki Cyumweru, ngo iyo bagiye ku isoko abacuruzi banga kubipakurura kubera ko basabwa gutanga inyemezabwishyu ya EBM, bityo bigatera abacuruzi kubijyana mu tundi turere, bavuga ko abo bifiteho ingaruka ari abaturage.

 

Umwe mu bacuruza ibirayi muri iri soko, Nyiramana Marie Louise, avuga ko guha abakiriya inyemezabwishyu ya EBM batabyanze ahubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro (RRA) cyagombye kubaka uwo musoro bagereranije (Forfait) kuko ibirayi bitameze nk’ibishyimbo, ibigoro cyangwa umuceri.

 

Nyiramana yagize ati “Twasabye RRA ko mu birayi batubarira Forfait kuko tubiranguza ari bizima, twagera igihe cyo gupakurura tugasanga byaboze.” Akomeza avuga ko ibirayi barangura bidahuje ubwoko, kuko iyo abakozi ba RRA babahagarite batababaza ubwoko bw’ibirayi bafite.

Inkuru Wasoma:  Ubuhamya bwa Albert Nsengimana wiciwe na nyina umubyara mu gitabo ‘mama wanjye yaranyishe’

 

Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko iki kibazo bakiganirije ababishinzwe kandi ko bagiye kubishyira ku murongo. Yagize ati “Niba aho barangurira batabasaba EBM turabikurikirana tumenye niba ibyo aba bacuruzi bavuga ari ukuri koko cyangwa se niba babeshya.”

 

Kimonyo yavuze ko mu gihe bakigerageza gukemura iki kibazo, abacuruzi basabwe kuzana ibirayi mu Mujyi wa Muhanga bagacuruza nk’ibisanzwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka