Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Komisiyo y’amatora muri RD Congo yongeye gutangaza ko imaze kubarura neza amajwi miliyoni 6 112 456, muri ayo amaze kubarurwa Perezida Tshisekedi akaba aza ku mwanya wa Mbere na 78% akurikiwe na Moise Katumbi ufite 14% na Martin Fayulu na 4%.

 

Iyi Komisiyo y’amatora ya DR Congo iragenda itangaza ibyavuye mu matora mu masantere agiye atandukanye, ikurikije amajwi uko amaze kubarwa. Kugeza ubu iki gihugu gifite abaturage basaga miliyoni 100, mu gihe abagera kuri miliyoni 40 aribo bagomba kwitabira aya matora.

 

Aya matora yabaye muri RD Congo yaranzwe n’ibibazo byinshi ku buryo hari tumwe mu duce twakoze iki gikorwa mu minsi ibiri cyangwa inarenga hamwe na hamwe. Ndetse habonetse amashusho y’abaturage bafatanwe imashini n’impapuro zitora byatumye abakandida bayamaganira kure, bakavuga ko aya matora yabayemo uburiganya n’ubujura bwo kwiba amajwi.

 

Kugeza ubu hari abakandida nka Martin Fayulu, Denis Mukwege, Nkema Liloo, Jean Claude Baende na Theodore Ngoy bamaze gutangaza ko batazemera ibyavuye mu matora bizatangazwa na Komisiyo y’amatora. Ibi byatumye Leta ya Congo ifata umwanzuro yongera ingabo na Polisi mu mihanda y’umurwa mukuru ndetse no mu Mujyi wa Lubumbashi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.