Hatangajwe impamvu Israel igiye gukura abasirikare bayo muri Gaza igitaraganya

Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu avuze ko intambara Israel iri kurwana na Hamas igifite igihe kinini, igisirikare cya Israel cyashyize itangazo ahagaragara gisobanura ko abasikare bacyo bagiye kuba batashye mu rwego rwo kwitegura icyiciro gishya cy’imirwano.

 

Iri tangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mutarama 2023, muri iri tangazo igisirikare cyasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gufasha iki gihugu gukusanya imbaraga n’ubushobozi buzakoreshwa mu gihe kiri imbere, kuko nta gihindutse iyi ntambara igomba gukomeza muri uyu mwaka.

Inkuru Wasoma:  Yakoze ikizamini gisoza amashuri abanza ku myaka 54

 

Igisirikare gitangaje ibi nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, atangaje ko intambara iri kubera muri Gaza yo guhiga umutwe wa Hamas idateze kurangira, kugeza igihe bazabona ko uyu mutwe bawurimbuye burundu ugacika. Israel yatangiye guhiga uyu mutwe wa Hamas, nyuma y’uko tariki 07 Ukwakira 2023 wagabye ibitero muri Israel bigahitana abantu benshi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka