Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusoza imyitozo igenewe ingabo zirwanira ku butaka (Advanced Infantry Training) ku basirikare bo rwego rwa ba Ofisiye ndetse n’abato.

 

Aba basirikare basoje imyitozo bakoze amezi arindwi bakorera mu kigo cy’imyitozo cya Nasho, Gen Muganga yashimiye abasoje iyi myitozo, abibutsa akamaro ko kwimakaza ikinyabupfura na morali mu byo bakora byose.

 

Yababwiye kandi ko ubumenyi buhanitse mu bijyanye n’imirwanire bahawe buzabazamurira urwego ndetse bukabafasha kuzuza inshingano za RDF. Muri uwo muhango kandi Gen Mubarakh Muganga yahembye abasirikare bahize bagenzi babo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.