Amerika yatangaje ko hari icyizere cy’uko hashobora kuboneka amasezerano hagati ya Iran na Oman agamije gufasha kongera gutuma Umuhora wa Hormuz ukoreshwa n’amato y’ubucuruzi, mu gihe umutekano muke ukomeje guhungabanya ubwikorezi bwo mu nyanja.
Umwe mu bayobozi bakuru ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ibiganiro hagati ya Iran na Oman bigeze ku rwego rushobora gutuma haboneka amasezerano vuba.
Umuhora wa Hormuz ufite akamaro gakomeye ku bukungu bw’isi, kuko ari inzira nyamukuru inyuramo igice kinini cya peteroli na gaze bitwarwa n’amato biva mu bihugu bikungahaye kuri ibyo bicuruzwa byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Kuba uyu muhora utizewe cyangwa amato akawugendera kure bishobora kugira ingaruka ku itangwa rya peteroli, ibiciro by’ingufu ndetse n’ubwikorezi mpuzamahanga.
Reuters ivuga ko ibiganiro bya Iran na Oman biri mu bikorwa bigamije kugabanya umwuka mubi ukomeje guteza impungenge ku mutekano w’uyu muhora. Nubwo Amerika yavuze ko amasezerano ashobora kuboneka vuba, Umuhora wa Hormuz nturafungurwa ku buryo bwuzuye, kandi ibiganiro biracyakomeje.
Oman yakomeje kugira uruhare mu biganiro bigamije kugabanya amakimbirane mu karere, mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje gushaka uburyo bwo kurinda ubucuruzi bwo mu nyanja no gukumira izamuka ry’ibiciro by’ingufu.