Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo n’Umuco wahawe izindi nshingano.

 

Mu bashyizwe mu myanya barimo Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo n’Umuco, ubu wahawe umwanya muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

 

Abandi barimo Emmanuel Bugingo wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, aho biteganyijwe ko mu gihe yakwemezwa azasimbura Rugira Amandin wari usanzwe muri uyu mwanya, James Ngago yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye i Genève.

 

Bob Gakire wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, asimbura Samuel Dusengiyumva uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.