Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko igihugu cye gifite intwaro nshya zishobora kurasa i Moscow mu Burusiya, kandi ko icyo gihugu kidafite uburyo bwo kuzirinda cyangwa kuzisenya.

 

 

Uyu muyobozi yavuze ko “Tuzakomeza kurinda Ukraine uko bikwiriye. Ingabo zacu n’ibikoresho birateguye. Ibitero bikomeye imbere mu Burusiya birateganyijwe.”

 

Zelensky aherutse gutangaza ko Ukraine yabonye intwaro zikomeye kandi yikoreye, zishobora kurasa mu birometero birenga ibihumbi 3000, mu gihe Moscow iri mu birometero 450 uvuye ku mupaka wa hafi wa Ukraine.

 

 

Impande zombi ziri kugerageza kwinjira mu biganiro biri kugirwamo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa ibi ntibiri kubuza intambara gufata indi sura muri ibi bihe, cyane ko u Burusiya bukomeje kurasa i Kyiv mu buryo buhoraho.