Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yavuze ko ubutaka n’umutekano bifite uruhare mu gutuma amasezerano y’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya atagerwaho.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya One America News Network ku wa 9 Nzeri 2025.
Vance yavuze ko mu biganiro Amerika imaze iminsi ikora nk’umuhuza w’u Burusiya na Ukraine mu ntambara bihanganyemo, yabonyemo ibibazo biriri by’ingenzi ari na byo bituma ibihugu byombi bidasinyana amasezerano y’agahenge.
Ati “ Icya mbere ni ubutaka. U Burusiya burashaka kilometero kare 6000 butarafata binyuze mu ntambara.”
Akomeza avuga ko u Burusiya nta kibazo bufite mu kurangiza iki kibazo binyuze mu biganiro gusa butazahagarika ibikorwa byabwo bya gisirikare kugeza igihe bugabanyije imbaraga za gisirikare za Ukraine, ndetse uduce twa Crimea, Donetsk, Lugansk, Kherson, na Zaporozhye tugafatwa nk’utw’u Burusiya.
Ku rundi ruhande Ukraine yo ifite ikibazo cy’umutekano ivuga ko kugira ngo amasezerano y’amahoro agerweho ari uko isezeranywa ko u Burusiya butazongera kugaruka gutera muri Ukraine busaba ibirenze ibyo bumvikanye mu masezerano.
Ati “ Yaba bivuye ku Banyaburayi cyangwa ahandi, bashaka icyizere cyemeza ko nibaramuka bagiranye amasezerano, Abarusiya batazagaruka nyuma y’amezi cyangwa imyaka basaba ibindi.”
Vance yavuze ko ibiganiro bigeze kure gusa ikibazo kikiri kumenya niba koko ibihugu byombi bizasinya ayo masezerano y’amahoro ndetse n’igihe azamara batarongera kuyasesa.
Ati “Ntekereza ko amaherezo bazagera ku masezerano y’amahoro, ikibazo gihangayikishije ubu ni ayo masezerano azamara igihe kingana gute cyangwa ni abantu ibihumbi cyangwa miliyoni zingahe bazapfira muri urwo rugendo.”
Mu biganiro byahuje Perezida wa Amerika, Donald Trump, na mugenzi we wo mu Burusiya, Vladimir Putin, muri Kanama 2025 abaperezida bombi bagaragaje ko byagenze neza ariko nta yindi ntambwe iraterwa nyuma yabyo.